Trump yashyigikiye kwambara agapfukamunwa nyuma y’iminsi myinshi abirwanya
Perezida Donald Trump wakunze kurwanya kwambara agapfukamunwa mu ruhame aho bidashoboka guhana intera, yavuze ko ntacyo byamutwara kukambara kubw’impamvu runaka ndetse adatewe ipfunwe no kugaragara akambaye.
Gusa Trump yakomeje kuvuga ko kwambara agapfukamunwa bitagomba kuba ihame mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus muri Amerika, icyakora yemeza ko ashyigikiye ko abantu bakambara kuko atekereza ko ari keza.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo yari abajijwe na Fox Business, niba ashobora kwambara agapfukamunwa, Perezida Trump yavuze ko yabikora mu gihe yaba ari mu bantu bidashoboka gushyiramo intera.
Trump yagize ati “Mu by’ukuri, nambaye agapfukamunwa. Kari kameze neza. Kari umukara…niba abantu baba bumva bameze neza igihe bakambaye, bagomba kubikora”.
Trump ntiyigeze agaragara yambaye agapfukamunwa kuva muri Mata ubwo ikigo gishinzwe kurwanya indwara cyatangaza amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus, aho cyashishikarizaga abantu kwambara agapfukamunwa kuko guhana intera bitakiri uburyo bw’ibanze bwo kwirinda.
Icyo gihe Trump yavuze ko atiteguye kukambara kuko kubikora ari icyemezo cy’umuntu ku giti cye. Yakunze kuvuga ko atiyumvisha uko abantu bakomeye nka Perezida, Minisitiri w’Intebe, abami n’abamikazi bakwambara udupfukamunwa.
Muri Gicurasi ubwo Trump yasuraga uruganda i Michigan, yambaye agapfukamunwa ariko yagakuyemo mbere yo guhura n’itangazamakuru kuko atifuzaga ko hari umubona.
Perezidansi ya Amerika yakunze kumushyigikira ku cyemezo cyo kurwanya agapfukamunwa ivuga ko buri wese uhura na Trump aba yasuzumwe kenshi icyorezo cya Coronavirus, kandi na we asuzumwa.
Trump yongeye kwemeza ko ubwandu buzashira muri Amerika, ni mu gihe yashyizeho agahigo ko kugira abantu ibihumbi 52 banduye Coronavirus mu munsi umwe.
Amagambo ya Trump ku kwambara agapfukamunwa akurikiye ubusabe bw’umwe mu bo mu ishyaka ry’aba-Republicains, wamusabye kukambara ngo atange urugero.
Kugeza ubu muri Amerika hamaze kwandura abantu bagera hafi kuri miliyoni 2.7, abarenga ibihumbi 128 bamaze gupfa.