Putin yemerewe kuyobora u Burusiya kugeza mu 2036

Abarusiya batoye bemeza ivugurura ry’Itegeko Nshinga rizaha ububasha Perezida Vladimir Putin kuguma ku butegetsi kugeza mu 2036.

Amajwi y’ibanze yavuye muri iyi referendum yo kuri uyu wa 1 Nyakanga 2020 agaragaza ko muri 30% y’amajwi amaze kubarurwa, abagera kuri 74% batoye bemeza ko habaho ivugurura mu Itegeko Nshinga.

Associated Press yanditse ko ku nshuro ya mbere mu Burusiya, amatora yabaye mu gihe cy’icyumweru bitewe n’ingamba zashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus. Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko iki cyemezo kigamije kuyobya uburari no gutsinda amatora.

Abayobozi b’amatora bavuze ko ubwo amajwi yasozwaga kubarwa muri Moscow n’utundi duce tw’u Burengerazuba bw’u Burusiya, hari hamaze kubarurwa amajwi 65%. Mu duce tumwe na tumwe, abagera kuri 95% bemerewe gutora.

Mu duce turi imbere ya Moscow ho amasaha menshi, amajwi y’ibanze yagaragaje ko 80% y’abatoye bashyigikiye ivugurura ndetse no mu duce two mu Burasirazuba, abagera kuri 70% bemeje izo mpinduka.

Abatavuga rumwe na Leta ndetse n’indorerezi zigenga bashidikanyije ku byavuye mu matora.

Amategeko y’u Burusiya asanzweho, yategekaga Putin kuva ku butegetsi mu 2024 igihe manda ye izaba irangiye.

Putin ari kuyobora manda ye ya kane, aho yagiye aba ku myanya ya Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe, mu myaka 20. Itegeko Nshinga risanzwe ryamubuzaga kwiyamamariza manda ya gatatu yikurikiranya.

Impinduka zakozwe mu Itegeko Nshinga, ziramwemerera ko yakwiyamamariza manda ya gatanu ye mu 2024 ndetse n’iya gatandatu mu 2030 bivuze ko azava ku butegetsi mu 2036.

Putin yabaye Perezida w’u Burusiya mu 2000 muri manda ye ya mbere, yongera gutorwa mu 2004 muri manda ya kabiri. Irangiye mu 2008, Dmitry Medvedev niwe watorewe kuyobora igihugu kuko we atemererwaga gukomeza kwiyamamariza manda ya gatatu gusa Medvedev yahise amugira Minisitiri w’Intebe, bigeze mu 2012 anamutangaho umukandida atorerwa kongera kuyobora u Burusiya.

Mu 2018 yongeye kwiyamamaza muri manda ye ya kane izarangira mu 2024.

Mu kiganiro aheruka gutanga kuri Televiziyo ya Leta, Putin yagize ati “Murabizi, ndababwiza ukuri ubu: Mu gihe izi mpinduka mu Itegeko Nshinga zitabayeho, mu myaka ibiri, ndabizi nshingiye ku bunararibonye bwanjye, usibye ibisanzwe, akazi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, buri wese azaba areba hirya no hino ushobora kuba umusimbura.”

Putin yakomeje avuga ko akazi gakwiye gukomeza nk’ibisanzwe aho gushaka umusimbura.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *