TikTok yajyanywe mu nkiko kubera impfu z’abana zikomeje gukongezwa na “Blackout Challenge”

Ababyeyi bo muri Leta ya California muri Amerika bagegeje ikirego mu Rukiko Rukuru ruherereye mu Mujyi wa Los Angeles barega urubuga nkoranyambaga rukoreshwa mu gusangizanya amashusho, TikTok kubera abana bakomeje gupfa bari kwigana amashusho arunyuzwaho mu buryo buzwi nka “Blackout Challenge”.

Blackout challenge ni intero igezweho aho abantu bifata amashusho bari kwinigisha ibikoresho bitandukanye nk’imikandara, imishumi, imyambaro n’ibindi kugeza baguye igihumure.

Aya mashusho kubera ukuntu arebwa cyane bituma abantu batandukanye bagerageza kuyigana kugira ngo bongere umubare w’ababakurikirana kuri uru rubuga, rimwe na rimwe bamwe bikarangira bahasize ubuzima.

The Verge itangaza ko kugera ubu abana barindwi bari munsi y’imyaka 15 baturuka mu bihugu nk’u Butaliyani, Australie bamaze gupfa bagerageza kwigana Blackout Challenge kuva mu mwaka ushize.

Ikirego cyatanzwe n’Ikigo Cyita ku bagizweho ingaruka n’imbuga nkoranyambaga muri Amerika, gishinja TikTok kwemera ko amashusho ashyira mu kaga abana bakiri bato akomeza gukwirakwiza, ibintu byaviriyemo impfu aba bana harimo Lalani Walton ufite imyaka 8 na Arriani Arroyo w’imyaka 9 bose bapfuye bihejeje umwuka.

Iki kigo kandi kigaragaza ko hari andi mashusho ya TikTok ashyira abantu mu kaga nk’iyitwa ‘Covid-19 Challenge’ aho abantu bagenda barigata ahantu hose babonye n’andi atandukanye.

TikTok yabwiye The Washington Post ko yafashe ingamba zo gukumira ikwirakwiza ry’aya mashusho ibuza aya mashusho ya “Blackout challenge’’ kugaragara mu ishakiro ry’uru rubuga ahubwo abarukoresha bakabona ubutumwa bubaburira ko amwe muri yo yagira ingaruka mbi ku bayareba.

“Blackout Challenge” ikorwa abantu biniga kugeza baguye igihumure

Abana barindwi bapfuye bagerageza gukora “Blackout Challenge”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *