Trump yahagaritse inkunga Amerika yatangaga muri OMS

Perezida Donald Trump yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), arishinja ko ryarangaye ku gutanga amakuru nyayo ku cyorezo cya COVID-19.

Trump yavuze ko OMS yananiwe gukora inshingano yayo y’ibanze bityo igomba kubibazwa. Gusa ku rundi ruhande inzobere mu buzima zivuga ko uyu muryango wakoze ibishoboka mu bushobozi buke bw’amafaranga ufite.

Trump ashinja OMS gutanga inama zifutamye, kwemera kuyobywa n’u Bushinwa, no gutinda gutangaza ko Coronavirus ari icyorezo kizashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Ati “OMS yananiwe gucukumbura ngo ibone raporo zizewe muri Wuhan, zari zitandukanye n’iza Guverinoma y’u Bushinwa”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga muri Amerika, Dr Patrice Harris, yanenze icyemezo cya Trump, avuga ko kidakwiye mu gihe Isi yose ihanganye n’imbogamizi ikomeye ku buzima bw’abantu.

Ati “Guhagarika inkunga yatangwaga muri OMS kuruta kwibanda ku bisubizo, ni icyemezo kibi mu bihe by’akaga Isi yose irimo”.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, na we yanenze icyemezo cya Trump, avuga ko ‘ubu atari igihe cyo kugabanya ubushobozi bushyirwa mu bikorwa bya OMS cyangwa undi muryango w’abagiraneza mu kurwanya Covid-19’.

Amerika ni umuterankunga ukomeye w’ibikorwa bya OMS, aho umwaka ushize yatanze miliyoni 400$, angana na 15% by’ingengo y’imari y’uyu muryango.

U Bushinwa mu 2018/2019 bwatanze umusanzu ungana na miliyoni 76$ nk’uwo bwari butegetswe gutanga nk’umunyamuryango wa OMS n’izindi miliyoni 10$ ku bushake bwabwo.

Muri Werurwe OMS yagaragaje ko ikeneye miliyoni 675$ zo kuyifasha guhangana na Coronavirus, ndetse yiteguraga kuvugurura ubusabe bukagera kuri miliyari 1$ nibura.

Trump avuga ko ‘bigendanye n’iki cyorezo cya Coronavirus, bitaye cyane ku kureba niba inkunga ya Amerika ikoreshwa neza uko bikwiye’.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zugarijwe cyane na Coronavirus, kuko kugeza ubu abagera ku 608 377 bamaze kwandura naho 25 981 imaze kubahitana.

Ingengo y’imari ya OMS ni miliyari 2.5$, imisanzu y’ibihugu ikaba itarigeze yiyongera mu myaka itatu ishize.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *