Sudani: indege y’ubucuruzi yageze i Khartoum, nyuma y’imyaka hafi itatu
Indege y’abagenzi ya Sudan Airways yageze ku kibuga cy’indege cya Khartoum ku cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, nyuma y’imyaka itatu ibikorwa by’ubwikorezi bw’indege bihagaritswe kubera intambara yasenye igihugu cya Sudani.
Ikigo gishinzwe indege za gisivili kishimiye cyane iyo “ndege y’amateka”. Kuko ku butegetsi bwa Sudani, ngo icyo ni ikimenyetso gikomeye gifite ubutumwa cyoherejwe hanze, cyane cyane ku baterankunga mpuzamahanga.
Mu Kwakira 2025, nibwo hari indi ndege yaje kuri icyo kibuga, ariko byahise bikurikirwa n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe ku kibuga cy’indege n’Ingabo za ‘FSR’ zihanganye n’iza Leta y’icyo gihugu, ibyo bikaba byaratumye ingendo zo mu kirere zongera gusubikwa.
Iyo ndege yaje ku 1 Gashyantare 2026 yakoze urugendo ruva i Port-Soudan ku Nyanja itukura rugana ku kibuga cy’indege cya Khartoum, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe indege za gisivili mu itangazo cyasohoye.
Muri iyo ndege kandi hari harimo Minisitiri w’Intebe wa Sudani , Kamil Idriss n’abandi, ariko umubare w’abagenzi bari bari muri iyo ndege muri rusange wo ntiwatangajwe.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’icyo kigo, iyo ndege igaragaza “gusubukura ku mugaragaro kw’ ibikorwa by’ikibuga cy’indege”.
Icyo kibuga cyari cyarahagaritse imirimo kuva intambara yatangira muri Mata 2023 hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba ‘FSR’.
Nta makuru yatanzwe ku zindi ngendo zaba ziteganyijwe mu gihugu hirya no hino cyangwa se ku bijyanye n’igihe ingendo mpuzamahanga zashobora gusubukurwa aho mu Murwa mukuru wa Sudani.
Hari hashize ibyumweru bitatu Leta ya Sudani itangaje ku mugaragaro ko yasubiye gukorera i Khartoum, itangizwa ry’urwo rugendo hagati ya Khartoum na Port-Soudan rukaba rwaje rugamije gushimangira ko umutekano wangije kugaruka nk’uko byemezwa na Roland Marchal, umushakashatsi muri Siyansi, ukurikiranira hafi ibya politiki ya Sudani.
Yagize ati, “Leta irimo kugerageza kugaragaza ko ibintu byagarutse mu buryo, ko ubu ibyo kugenzura umutekano w’igihugu byamaze kugerwaho. Bityo ko abaturage bashobora gutangira gukora ingendo, ariko cyane cyane igaragaza ko hakenewe inkunga mpuzamahanga kugira ngo ifashe mu kongera kubaka Umurwa mukuru w’igihugu”.
By :Imena
![]()

