Shoddyboo yongeye guhishura ko yifuza kubyarana na Manzi wigaruriye umutima we

Shoddyboo yongeye guhishura ko yifuza...

Mbabazi Shadia wamamaye cyane nka Shaddyboo uri mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyamaga cyane cyane Instagram kubera amafoto akunze gushyira hanze, yogeye gutungura abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku bw’ibyo yasabye umukunzi we wigaruriye umutima we.

Shaddyboo abinyujije kuri Instagram ahasanzwe yanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 , yashyizeho ifoto ateruye umwana maze ayisangiza umukunzi we,maze ayiherekesha amagambo agira ati @ jnot_manzi7 tubyare sibyo”.

Buri munsi uyu munyamidelikazi wigaruriye imita ya benshi ntahwema kwereka urwo akunda uyu musore witwa Manzi Jeannot wigaruriye umutima we , n’uburyo amwishimira .

Mbabazi Shadia aheruka gutangaza icyo yakundiye uyu musore agira ati” Icya mbere ni inshuti yanjye ikomeye, ikindi atandukanye cyane n’abantu nabonye. Ni umugwaneza, yicisha bugufi, ni umwana mwiza bya hatari ni amahirwe kumugira mu buzima bwanjye, ndamukunda”.

Jeannot wituriye muri Kenya wegukanye Shaddyboo, ubwo kuwa 08 Werurwe 2022 ababikurikiraniye hafi hatangiraga gukwirakwira ko ari mu rukundo na Shaddyboo, yari afite abamukurikira kuri Instagram babarirwa mu bihumbi 3 n’amagana.

Ubusanzwe ShaddyBoo wifuza kubyarana n’umusore wamutwaye uruhande ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi nyuma baza gutandukana,buri umwe ahitamo inzira ze gusa bose bakazajya bahuzwa n’aba bana babyaranye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *