Ihere ijisho amafoto yaranze umuhango wo gusaba no gukwa kwa Bizimana Djihad[AMAFOTO]

Ihere ijisho amafoto yaranze umuhango wo...

Nyuma yo gusezerana mu idini ya Islam [Nikkah] n’umukunzi we, Dalida Simbi, Bizimana Djihadi ukinira MSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi yasabye aranakwa umukunzi we Simbi Dalida amaze imwaka yambitse impeta.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, ubera ku Gisozi kuri Romantic Garden.

Bizimana Djihad yari agaragiwe n’abasore batandukanye barimo na myugariro wa Rayon Sports, Habimana Hussein Eto’o.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, biteganyijwe ko indi mihango yose y’ubukwe bw’aba bombi bamaze imyaka 4 bakundana izabera mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022.

Bubaye nyuma y’uko ubukwe bwe bwari bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, buzaba mu mpera z’iki Cyumweru.

Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, ikaba yarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bose baba.

Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, nibwo uyu mukinnyi yasabye umukunzi we ko byarenga gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi nawe akamubera umugabo,undi arabyemera amwambika impeta.

Bizimana Djihad na Dalda Simbi bagiye kubana nyuma y’imyaka isaga itatu bakundana.Uyu mukunzi wa Djihad yakuriye mu Bubiligi aho yagiye afite imyaka 6.

Urukundo rwa Bizimana Djihad na Simbi rwarushijeho gukomera ubwo uyu mukinnyi yerekezaga mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland-Beveren amazemo imyaka isaga 3.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *