Rwamagana:Kwesa imihigo Umugore yabigize ibye.
Mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari mu kagari ka Bwisange Umudugudu wa Kanogo , umugore kwesa imihigo yabigeze ibye.
Umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Rwamagana Umutoni Jaenne , yagarutse mwitegurwa ry’imihigo agaragaza ko abagore aribo bafitemo uruhare runini mukuyesa , aho usanga 50% ari abagore bari munzego zifata ibyemezo . Yagize ati:” Umugore m’urugo rwe aba afite ikayi y’imihigo y’ibyo azakora akabisinyira bityo bigatuma agirimbaraga zo kubishyira mu bikorwa ,bireberwa mu bikorwa by’isuku cyangwa akarima k’igikoni ,n’ubundi buryo burimo nko kurwanya igwingira ry’abana , ariko kandi akabifashwamo n’umuryango”.
Alphonse Bugingo ni umukuru w’umudugudu wa Kanogo , yatangarije ikinyamakuru Imena ko babaye abambere muri uy’umwaka mu kwesa imihigo kubera ko abagore babigizemo uruhare mwitegurwa ryayo.
Murerwa Agnès ni umwe mubatuye mu mudugudu wa Kanogo yagize ati:”Njye nk’umugore niyemeje guhiga ibijyanye n’iterambere ry’urugo rwanjye kuko ndi umupfakazi nkaba mfite abana 7 kandi ngomba kubatunga neza nkabaha uburere , ikindi kiyongeyeho nabaga muri nyakatsi ariko kuko nahize ko nzayivamo ubu nujuje inzu nziza mbanamo n’umuryango wanjye , ibyo byose mbikesha umukuru w’igihugu wemeyeko natwe abagore tugira ijambo mu mitegurire y’imihigo .
Samusoni Ephrem ni umugabo ufite imyaka 67 kuri we ngo abona kutagira umugore ngo agufashe gutegura gahunda y’imihigo , byazasubiza igihugu inyuma kuko abagore ari ba mutima w’urugo bashoboye byose.