Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kwigisha abana amategeko abarengera
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakivugwa ndetse hakagaragara ihohoterwa rikorerwa abana , inzego zose zirebwa n’iki kibazo zahagurikiye gukora ibishoboka byose kugirango ababigizemo uruhare bakanirwe urubakwiye , bityo uruhare rw’umuryango ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta bwuzuzanye hagamijwe kubaka u Rwanda rutarangwamo ihohoterwa .
Mu karere ka Rwamagana abana 284 bafashwe kungufu mu gihe cy’amezi umunani kuva muri Mutarama kugera muri Kanama 2020 nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana , ibirego by’ababahohoteye bikaba biri gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera .
Mu kwirinda iki kibazo ababyeyi barasabwa kwegera abana bakabigisha amategeko abarengera n’inzego bakwitabaza mu gihe bahuye n’ihohoterwa.
Mukandayisaba Marie Gorethi utuye mu murenge wa Gishari mu Kagari ka Bwisanga mu mudugudu wa Kanogo , agaragaza uruhare ababyeyi bagombye kugira mu kwigisha abana babo uburenganzira bahabwa n’itegeko igihe bahuye n’ihohoterwa. Agira ati “Ababyeyi akenshi bakunda kudatega amatwi abana mugihe bahuye n’ihohoterwa nyamara bigomba kuzuzanya n’inshingano zabo babafiteho za buri munsi nk’ababyeyi bagomba kubaba hafi “. Yongeraho kandi ko buri mubyeyi akwiye kwicara akabwira umwana we ikibi n’ikiza kugira ngo atazagwa mu bishuko bimuganisha ku kuba yahohoterwa.
Hahirwabasenga Theonilla ni umubyeyi ufite abana babiri b’abakobwa bari mukigero k’imyaka 18 na 19 y’amavuko. Yagaragaje imbogamizi ababyeyi bahura nazo ko ari ukutaganiriza abana mugihe bahuye n’ihohoterwa , akaba asaba buri mubyeyi kwicara akaganiriza abana atitaye kukigero k’imyaka bafite hagamijwe gukumira ihohoterwa bagirirwa iryo ariryo ryose , kuko ryakwica ahazaza h’umwana.
Habiyambere Claude nawe nk’umubyeyi kandi w’umugabo , mu gutanga inama yafasha kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abana , atunga agatoki ababyeyi b’abagore kudohoka ku nshingano zabo zo kutaganiriza abana.
Agira ati ’’Njye abakobwa banjye bamaze kuba abangavu nabonye ko nyina atabaganiriza kandi mbona hari abasore baza kubasura , numvangize ikibazo mbajije nyina ambwira ko atabiganiriza abana , mpitamo kubegera mbereka ikibi n’ikiza kugirango hatazagira utwara inda ntaramugiriye inama’’.
Yakomeje agaragaza ko abakobwa be yabaguriye udukingirizo (prundance) abereka n’uburyo gakoreshwa kugirango nibahura n’ibishuko bazabashe kwirinda bakoreshejea gakingirizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab aganira n’ikinyamakuru Imenanews.com avuga ko umubyeyi yagombye kumenya amategeko arengera abana mugihe bahuye n’ihohoterwa.
Agira ati ”Birakwiye ko ntamubyeyi ukwiye guhishira umuntu wese ucyekwaho icyaha cyogufata kungufu abana.’’ Yakomeje agaragaza ko umuntu wese wafatwa yashyikirizwa ubutabera.
Itegeko nomero 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rirengera abantu n’umuryango
rihana umugabo wahohoteye umugore mu rwego rwo gukomeza kunganira Leta
y’u Rwanda mu gusakaza no kumenyakanisha amategeko , cyane cyane arengera
ubureganzira bw’ umugore. Pro-famme/twese hamwe yateguye inyandiko ifasha
abaturage mu nzego zose gusobanukirwa neza ibikubiye mu itegeko ryatangijwe
mu Igazeti ya Leta nimero 37 yo ku wa 12/09/2016.
Florence Uwamaliya