Mushikiwabo yiyamamarije manda ya Kabiri yo kuba Umunyabanga mukuru w’umuryango wa Francophonie

Mushikiwabo yiyamamarije manda ya Kabiri...

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, yemeje ko ari umukandida muri manda ya kabiri, aho ahatanira kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine iri imbere.

Aganira na TV 5 Monde, Mushikiwabo yavuze ko yiteguye gukomeza imirimo kandi ubushake bwe yabugejeje no ku bihugu binyamuryago bya Francophonie.

Yagize ati “Ndahari kandi nabigaragaje ibihugu.Igihugu cyanjye cyatanze kandidatire yanjye.”

Yakomeje avuga ko kandidatire yawe yakiriwe ndetse ko ari umukandida mu gushaka umusimbura we.

Uyu Munyarwandakazi yavuze ko agifite ubushake bwo kuba umunyamabanga mukuru wa Francophonie ndetse ko hakiri impinduka nyinshi zo gukora yiteguye gukora.

Inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma itaha ari nayo iberamo amatora y’Umunyamabanga mukuru wa OIF, izabera i Djerba muri Tuniziya ku wa 19-20 Ugushyingo 2022.

Mushikiwabo yatorewe bwa mbere iyi mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize Francophonie yabereye i Erevan muri Arménie, mu Ukwakira 2018. Yatangiye imirimo muri Mutarama 2019.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *