RURA yatangaje igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli

RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2020 haratangira kubahirizwa ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli cyane ko byagabanutse.

RURA igira iti “Ugerereranyije n’igiciro cyari gisanzwe, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse kiva ku 1,091 Frw kuri litiro ya Esense kigera ku 1,088 Frw; igiciro cya Mazutu nacyo cyagabanutse kiva ku 1,084 Frw kuri litiro kigera ku 1,073 Frw.”

Kuwa gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020,nibwo RURA yari yatangaje kuzamuka kw’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli aho Igiciro cya Lisansi cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 1,091 kuri litiro naho igiciro cya Mazutu ari amafaranga y’u Rwanda 1,084 kuri litiro.

Mu Ugushyingo 2019,Lisansi yari ku mafaranga 1,073 kuri litiro, naho Mazutu ari mafaranga 1070 kuri litiro.

Ihinduka ry’ibi biciro rishingira ahanini ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *