Ruhango: Umugabo afunzwe akekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 14

Umugabo w’imyaka 40 utuye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 14.

Amakuru yatangajwe , ni uko uyu mugabo yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2019, nyuma y’aho umwana we atangiye amakuru y’uko ajya amusambanya ndetse yabigize akamenyero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyogombe uyu mugabo atuyemo, Umuhire Grace, yavuze ko hari hashize igihe ukekwa yaratanye n’umugore we.

Yemeza ko uyu mwana yari amaze igihe abwira abantu batandukanye barimo na ba nyirakuru ko umubyeyi we amusambaya ariko ntibabihe agaciro.

Ati “ Yabanje abibwira nyirakuru ubyara se ntiyabiha agaciro, abibwiye na nyirakuru ubyara nyina nawe ntiyabyemera, nyuma yaje no kubibwira bagenzi ba se ariko bagira ngo arashaka guharabika se ntibabyumva, noneho abibwira inshuti y’umuryango nayo irabimbwira mbibwira ushinzwe ubuhinzi mu kagari.”

Uyu mwana yajyanywe ku bitaro bya Gitwe kugira ngo akorerwe isuzuma.

Umuhire yavuze ko ubu uyu mugabo ari mu maboko y’Ubugenzacyaha (RIB) ku Murenge wa Ruhango.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *