APR BBC na Patriots BBC zageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka 30

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 96-66, Patriots nayo itsinda Tigers amanota 64-59 amakipe yombi abona itike yo gukina umukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 muri BK Arena hatangiye gukinwa irushanwa ryo kwibuka ryitabariwe n’amakipe ane ya mbere mu bagabo n’abagore ryaherukaga kuba mu 2019. 

Umukino wari uhanzwe amaso n’abakunzi ba Basketball wahuje APR BBC na REG BBC.

APR BBC yatangiranye umukino imbaraga itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Noel Obadiah. Uyu mukinnyi yagoye REG cyane kuko agace ka mbere karangiye yatsinze amanota 13.

Mu gace ka kabiri APR BBC yongereye ikinyuranyo kigera mu manota 16.

Ku munota wa gatanu w’aka gace, Mukengerwa Benjamin wa REG yakiniye nabi Dan Kimasa.

Ntabwo Adonis Filer byamushimishije kuko yahise yiruka asunika Mukengerwa undi nawe aramuniga.

Nyuma y’impaka no kubakiza, umusifuzi yahise asohora mu kibuga Mukengerwa na Adonis bari bamaze gushyamirana.

Kuvamo kwa Adonis kwatumye Ntore Habimana abona umwanya wo gukina nawe abyitwaramo neza atsinda amanota menshi.

Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC yatsinze REG BBC ku kinyuranyo cy’amanota 30 (59-29).

Mu gace ka Gatatu, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe ingufu REG BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo abarimo Antino Jackson na Shyaka Olivier bayitsindiraga ariko ntibirambe.

Ikipe y’Ingabo APR BBC yakomeje gutsinda amanota menshi ari nako Noel ashimisha abafana. Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG amanota 96-66 isanga Patriots ku mukino wa nyuma.

Mu Wundi mukino wabanje mu bagabo Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 64-59.

Mu bagore, APR WBBC na REG zageze ku mukino wa nyuma kuko Ikipe y’Ingabo yatsinze Kepler BBC amanota 46-40.

Ni mu gihe Ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu yatsinze GS Marie Reine Rwaza amanota 76-60.

Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa imikino ya nyuma, mu bagore APR W BBC irahura na REG BBC saa kumi n’ebyiri mu gihe mu bagabo APR BBC ihura na Patriots BBC saa mbiri z’ijoro muri BK Arena.

Loading