REB yashyizeho ingamba zo kurinda abana kugerwaho n’ingaruka za ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri.
Mu gihe ikoranabuhanga rifatwa nka kimwe mu byifashishwa cyane mu iterambere tugezemo, ariko rikaba rishashobora guteza ingaruka cyane cyane mu rubyiruko mu gihe rikoreshejwe nabi, mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) bavuga ko aashyizweho ingamba zo kurinda abana kugerwaho n’ingaruka z,ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri aho za mudasobwa batanga zitangwa mu bigo byamashuri zimwe imbuga zishobora guteza abana ibibazo ziba zifunze.
Abana ni abahanga mu ikoranabuhanga, ariko nanone, hari abavuga ko iyo abakiri bato bamara igihe kinini ku bikoresho by’ikoranabuhanga, bishobora kubagiraho ingaruka zirimo kubatwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, nko kureba ku mbuga zishyurwaho iby,urukozasoni zurukasoni, imikino y,imirwano, ndetse nindi mikino muri rusange, babishaka cyangwa batabishaka nibindi…..
Bimwe mu bikorerwa kuri interineti, urugero nk’imikino, bibata abantu cyane. Ariko ibyo ntibitangaje, kuko ababishyiraho ari cyo baba bagamije. Hari igitabo cyavuze kiti: “Porogaramu zishyirwa muri terefone, ziba zigamije kudukurura kugira ngo duhore kuri terefone zacu” (Reclaiming Conversation). Uko tumara igihe kuri porogaramu zamamaza, ni ko ba nyirazo bagenda barushaho kunguka.
Bamwe mu babyeyi bo mu umujyi wa Kigali bavuga ko akenshi basanga abana babo babasaswe n’iri koranabuhanga kuburyo ngo bahangayikishijwe n’ingaruka z’imikurire yabo cyane cyane mu bijyanye n,imyitwarire yabo.
Marie Chantal Uwera yagize ati . nibyo abana bacu baraduhangayikisha mu bijyanye nikoranabuhanga, uburyo bakoresha amatelefone yabo cyangwa za mudasobwahaba haba harimo porogamu zituma bareba ku mbuga zitangaza ibyurukozasoni, cyangwa imirwano ugasanga byabishe mu mutwe ndetse zinabigisha imico itari myiza.
Jean Bosco Nshimiyimana nawe ni umubyeyi yagize ati Hari abajya kuri interineti bakagaragaza ubugome, bagakoresha amagambo mabi kandi ntibite ku byiyumvo by’abandi. Ibyo bishobora kwangiza imikurire y’abana babo bati ‘erega hari ibintu bishyirwa ku imbuga nkoranyambaga kugira ngo babone abantu benshi babakurikira cyangwa ababereka ko babemera ariko mubyukuri ugasanga ntakintu byigisha kuburyo ntaburenganzira umuntu aba afite ngo abikuremo ugasanga umwana niba afashe nka telephone yawe yabigezemo utakibashije kumutangira’’.
Aba babyeyi kandi basaba bagenzi babo gutoza abana bakiri bato kutabatwa nikoranabuhanga bakababa hafi babasobanurira uko bakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga, Kugenzura buri gihe ibiri muri terefone y’umwana wawe ,Kubuza umwana gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nijoro, igihe yagombye kuba aryamye kurinda guha abana ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo babe babihugiyeho.
Hashize umwaka Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovation itangaje ko hari kurebwa uko hashyirwaho itegeko rishya rirengera abana mu by’ikoranabuhanga cyangwa hakavugururwa irihari, hakumirwa ingaruka ribagiraho.
Nkuko Umuyobozi ushinzwe Umutekano w’Amakuru muri Minisitiri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Maurice yabitangarije mu inama nyunguranabitekerezo izwi nka “Rwanda Internet Governance Forum 2021” yahuje inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga, yateranye ku wa 30 Ugushyingo 2021.
Umuyobozi ushinzwe kurengera umwana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nduwayo James, nawe yagize ati: “ ingaruka z’ikoranabuhanga zishobora kugera no ku mwana utaravuka urugero rw’igihe umubyeyi yareba filime z’urukozasoni atwite, ndetse abana bato bagerwaho n’ingaruka cyane bageze ku mashuri kuko ariho akenshi babasha kubonera internet, umwana aba akwiye kurindwa ingaruka z’ikoranabuhanga bijyanye n’ikigero agezemo, asaba ababyeyi n’abarezi kugenzura ibiba bihugije abana mu gihe bakoresha internet.”
Sengati Diane umuyobozi w,agateganyo w,Ishami ry’ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) avugana n,ikinyamakuru imenanews.com avuga ko mu bigo by’amashuri hashyizweho ingamba zo kurinda abana kugerwaho n’ingaruka z,ikoranabuhanga.
Yagize ati: “kuri ubu turi kwiga ku buryo burambye two gukumira ko imbuga zidakenewe zizajya zifungwa mbere yuko imashini zigezwa ku bigo byamashuri, ariko mu gihe bitarakorwa twafashe ingamba zuko abarimu bigisha ikotanabuhanga mu bigo byamashuri mu gihe bagiye guha abana imashimi cyangwa bagiye kubigisha babafunga izo mbuga abana bagakoresha izikenewe gusa mu masomo yabo. Izo mbuga rero nkizinyuzwaho amashusho y’urukozasoni imikino ndetse naho barebera amafilime, zirafungwa ku buryo batabasha kuzigeraho bakoresheje mudasobwa zo ku ishuri n’ahandi hose haba ibihabanye n’amasomo ntibemererwe kuhagera.”
Yanagaragaje ko hashyizweho ubugenzuzi bukorwa n’abarimu cyangwa abanyeshuri hagati yabo, aho uwakoresheje internet mu bihabanye n’ibyo mu ishuri atungwa agatoki akihanangirizwa cyangwa akaba yafatirwa ingamba.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwo ruvuga ko rwashyizeho ingamba zigamije kugenzura ibikorerwa aho bacuruza ibijyanye nikoranabuhanga nko muri za cybercafé hagamijwe kurengera no gukumira ko abana bashobora kugirwaho ni izongaruka. Bagasaba kandi ubufatanye n’ababyeyi ndetse n’abaturage muri rusange.
UNICEF ifatanyije na minisiteri yuburezi yiyemeje gushyiramo imbaraga kugirango abana bahabwe uburezi bufite ireme, kuburyo bava mu mashuri bateguye neza ejo hazaza habo. Kuva mu mwaka 2016, UNICEF yashyigikiye leta y,u Rwanda gushyira mu bikorwa competency based curriculum ishimangiye ku buryo umunyeshuri yiyigisha ku giti cye. Aha niho minisiteri y,uburezi ishishikariza abarimu kwigisha abana za mudasobwa kugira ngo babashe kwikorera ubusahakashatsi bifashishije ikoranabunga rya internet.
Kuri ubu REB itangaza ko bageze ku kigereranyo cya 57% mu guha ibigo by,amashuri za mudasobwa zifashishwa mu masomo y,ikoranabuhanga, ariko ko hakurikijwe ubusabwe bafite bw,ibigo byamashuri byifuza guhabwa za mudasobwa, iki kigeraranyo kiziyongera mu mwaka 2023.
UWAMALIYA FLORENCE