Rajoelina yahigitse Ravalomanana, atorerwa kuyobora Madagascar mu majwi y’agateganyo

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Madagascar yatangaje kuri uyu wa 27 Ukuboza 2018 amajwi y’agateganyo y’abahatanira kuyobora igihugu agaragaza ko Andry Rajoelina ari imbere na 55,66% mu gihe Marc Ravalomanana afite 44,34%.

Andry Rajoelina w’imyaka 44 yarushije Marc Ravalomanana ufite 69 amajwi 525 984 mu matora ya kamarampaka.

Natorwa azaba abaye Perezida wa gatandatu wa Madagascar. Azatangira inshingano ze ku wa 25 Mutarama 2019.

Urukiko Rukuru rushinzwe Itegeko Nshinga muri Madagascar rufite iminsi icyenda ngo rutangaze burundu uwegukanye intsinzi.

Ravalomanana yahakanye ibyavuye mu matora avuga ko “yarimo ubujura”, ndetse mu ntangiriro z’icyumweru yasabye abarwanashyaka be gukomeza guhagarara ku majwi yabo.

Uguhangana kwa bombi gufite umuzi mu 2009. Rajoelina wari Meya wa Antananarivo yayoboye ubukangurambaga bwo kurwanya Ravalomanana kugeza avuye ku butegetsi. Aba bombi ntibemerewe kwiyamamaza mu matora yo mu 2013.

Andry Nirina Rajoelina yayoboye Madagascar (2009–2014) naho Marc Ravalomanana yicaye ku ntebe y’ubuyobozi mu 2002–2009.

Indorerezi z’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) zatangaje ko amatora yabaye mu mucyo.

Umuyobozi w’Itsinda ry’Indorerezi za EU, Cristian Preda, mu cyumweru gishize yavuze ko ‘‘Nta bujura twabonye. Buri wese ashinja undi ubujura ariko nta gihamya ihari. Ni ibirego ariko bidafite ibimenyetso. Twababwiye kubijyana mu butabera.’’

Icyiciro cya mbere cy’amatora cyabaye mu Ugushyingo 2018 cyasojwe nta mukandida ubonye amajwi amwemerera kuba Perezida wa Madagascar kuko Rajoelina yabonye 39.23 %, Ravalomanana agira 35.35%.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *