Mu mukino umwe rukumbi w’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya APR FC itsinze Marines FC ibitego 2-0, bituma igabanya icyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na Rayon Sports mbere y’uko Rayon Sports icakirana na Etincelles ku munsi w’ejo.

Ibitego bya Nsabimana Aimable wavuye muri iyi kipe ya Marines, ndetse na Bizimana Djihadi nibyo bifashije APR FC kubona amanota 3 imbere ya Marines.

Igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na Aimable n’umutwe kuri kufura yari itewe na Eric Rutanga. Igitego cya kabiri cyaje gutsindwa na Djihadi Bizimana ku munota wa 75 ku ishoti rikomeye maze umuzamu wa Marines igikomeye yakoze ni ukujya gutoragura umupira mu rushundura.

Gutsinda uyu mukino kwa APR bitumye ishimangira umwanya wa kabiri n’amanota 30, mu gihe Rayon Sports ari iya mbere n’amanota 32, ariko ikaba yo igifite umukino w’umunsi wa 13 ku munsi w’ejo na Etincelles.

Dore indi mikino y’umunsi wa 13 iteganyijwe

Kuwa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2017

AS Kigali vs SC Kiyovu (Stade ya Kigali, 15h30’)

Sunrise FC vs Mukura Victory Sport (Nyagatare, 15h30’)

Pepiniere FC vs Bugesera FC (Ruyenzi, 15h30’)

Espoir FC vs Police FC (Rusizi, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017

Rayon Sports vs Etincelles (Stade ya Kigali, 15h30’)

Musanze vs Gicumbi FC (Nyakinama, 15h30’)

Kirehe FC vs Amagaju FC (Nyakarambi , 15h30’)