Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda ya ‘Ntabe ari njye’ yitezweho guhashya Coronavirus

Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda yiswe “Ntabe ari njye”, yo kwibutsa abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus, ikizera ko iyo gahunda ikurikijwe icyo cyorezo cyahashywa.

Umuvugizi wa Polisi y
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Asobanura iby’iyo gahunda, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko buri muntu agomba kubahiriza ayo mabwiriza, kugira ngo ataba ari we uba intandaro yo gukwirakwiza icyo cyorezo.

Agira ati “Kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, buri Munyarwanda akwiye kuvuga ngo nahisemo kwambara agapfukamunwa neza, gapfuka umunwa n’amazuru, ntabe ari njye wanduza umuryango wanjye Coronavirus. Nahisemo gusiga intera hagati yanjye na bagenzi banjye kugira ngo ntabe ari njye ubanduza Coronavirus”.

Ati “Nahisemo gukora ingendo za ngombwa kugira ngo ntabe ari njye utiza umurindi Coronavirus mu Rwanda. Nirinda kuramukanya mpana ibiganza cyangwa nkoranaho kugira ngo ntabe ari njye ukwirakwiza Coronavirus mu baturarwanda”.

Nahisemo gukaraba intoki inshuro nyinshi nkoresheje amazi meza ndetse n’isabune kugira ngo ntabe ari njye ugendana Coronavirus mu biganza. Mu gihe nakoze ingendo za ngombwa, nahisemo kubahiriza amasaha yo gutaha, ubu saa tatu z’ijoro zigera nicaye iwanjye kugira ngo ntabe ari njye urenga ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus”.

CP Kabera akomeza asaba ab’amahoteli bamaze igihe gito bemerewe gukora, ko na bo bagomba kubahiriza iyo gahunda ya Ntabe ari njye, kugira ngo ataba ari bo batiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, kimwe n’ab’insengero ndetse n’abajya mu mihango yo gushyingura ababo baba bitabye Imana.

Yongeraho ko mu gihe ibyo byose byaba byubahirijwe, iyo gahunda buri muturarwanda akayigira iye icyo cyorezo cyacika.

Ati “Mu gihe ibyo byakubahirizwa, Umunyarwanda akabyuka avuga ngo ntabe ari njye ndetse anagiye mu mirimo ye, n’umushoferi, uri mu isoko, ku kazi n’ahandi hatangirwa serivisi. Buri muntu nagendana iyo gahunda ya Ntabe ari njye, numva iki cyorezo tuzagitsinda”.

Ibyo CP Kabera arabivuga mu gihe ibikorwa binyuranye bigenda byemererwa kongera gukora nyuma ya gahunda ya Guma mu rugo yari imaze iminsi, yagiyeho kubera icyorezo cya Coronavirus. Ibiherutse gufungurwa bikaba ari ubukerarugendo, gusezerana mu nsengero n’imihango y’idini mu gusezera uwapfuye mu nsengero.

 

 

Src:Kigalitoday

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *