Polisi y’u Rwanda mu ngamba zo guca ihohotera rikorerwa abana
Ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’ubundi buyobozi busanzwe mu nzego zitandukanye, Polisi y’u Rwanda ntihwema gukangurira buri muturarwanda wese, gukumira no kurwanya ihohotera rikorerwa abana bato. Iri hohoterwa rishobora gukorerwa ahantu hatandukanye; mu ngo cyangwa hanze y’ingo, mu mashuri, mu kazi n’ahandi..
Bimwe mu biteye inkeke cyane kurusha ibindi ni icyaha cyo gusambanya abana no gufata ku ngufu ahanini gifite intandaro ku businzi , kunywa ibiyobyabwenge ,uburere budahagije , uburangare bw’ababyeyi cyane cyane muri iki gihe aho ababyeyi benshi bahugiye mu kazi kamara amasaha menshi,ingendo za hato na hato z’akazi cyangwa z’ubucuruzi,abajya gukomeza amasomo nyuma y’amasaha y’akazi n’ibindi byose bituma umubyeyi aboneka igihe gito mu rugo,aho usanga uburere bw’abana busa nk’aho bwahariwe abakozi bo mu ngo cyangwa abandi baba babasigiye , aho rero niho bigira ingeso n’imico mibi,ni naho abagizi ba nabi babategera kuko baba babona nta gikurikirana,ahubwo umubyeyi akibuka gukurikirana umwana ari uko amubonyeho ingeso mbi zikabije, cyangwa ari uko yahohotewe cyangwa yahuye n’ikibazo runaka.
Ababyeyi bakaba basabwa kudatwarwa n’akazi bakibagirwa uburere bw’abana babo , kubaganiriza ku bijyanye n’imibiri yabo n’ibishuko bashobora guhura nabyo ndetse n’ahagaragaye ifatwa ku ngufu ryakorewe umwana ,hagatangwa amakuru ku nzego z’umutekano kuko hari itegeko rihana uwakoze icyo cyaha no kugira ngo hacike umuco wo kudahana.Abana nabo bakamenya gutandukanya ikiza n’ikibi, biha agaciro kandi baharanira gutera imbere no guharanira uburenganzira bwabo
Mu kurandura burundu ubu bwoko bw’ ihohoterwa, Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyizeho ikoreshwa ry’ubutumwa bugufi bwa telefone n’indi mirongo wahamagara ku buntu, uramutse ukorewe ihohoterwa cyangwa se ubonye uwarikorewe ariyo 3512, kugana ikigo Isange One Stop Center, cyita ku bibazo by’ihohoterwa kikanagira inama abarikorewe,kikaba giherereye ku bitaro bikuru bya Kacyiru, kikaba kandi gifite n’amashami mu bitaro by’uturere twose, ahatangirwa serivisi nk’izo gitanga; hakaba hariho n’itegeko rihana uwakoreye ihohotera abana.