Polisi yerekanye abagabo 7 bakekwaho ubujura barimo n’abafashwe amashusho bari mu nzu y’umuntu

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 7 bakekwaho ubujura bafashwe biba ibikoresho byo mu rugo birimo Televiziyo. Harimo n’abaherutse kugaragara mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ubwo bari bibye umuturage I Nyarutarama.

Kuwa 15 Nyakanga nibwo uwiyise Priver kuri Twitter yasangije kuri uru buga amashusho y’abagabo babiri binjiye mu rugo rwe i Nyarutarama bakamwiba ibintu bitandukanye birimo ama TV,mudasobwa,amadipolome n’ibindi bitandukanye ku manywa y’ihangu.

Yagize ati “Abo bagabo babiri bamennye inzu mbamo bantwara buri kimwe cyose mu gihe cyo kumanywa. Ndagusabye sangiza ubu butumwa kugira ngo haboneke uwaba abazi.”

Uyu Priver yasabye buri wese ubazi kuba yamenyesha polisi bagafatwa kuko bari basize bamwibye.

Kuri uyu wa Gatandatu Polisi ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti “Mwaramutse, Twafashe Muhawenayo Augustin na Kwizera Eric.

Nyuma yo kugaragara mu mashusho ku itariki 15 Nyakanga 2020, biba mu rugo rwa Serwanga Ronard ruherereye Kibagabaga mu karere ka Gasabo.”

Aba basore 2 biyongereye ku bandi bantu 5 nabo bafatiwe mu cyaha cy’ubujura beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Kanama 2020.

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko kwirinda icyaha cy’ubujura ndetse n’ababikora bakabireka kuko itazihanganira abiba iby’abandi.

Ibi bikurikiye abandi  basore  baheruka kwerekanwa na RIB kuwa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2020,bari bamaze iminsi biba amafaranga, umubare w’ibanga na SIM Card z’aba agent ba Mobile Money.

Iri tsinda ryarimo Twagirimana Jean Claude, Manishimwe David, Dusingizimana Felicien, Habineza Jean Claude, Kayisinga Emmanuel na Muhayimana Emmanuel ari na we muyobozi waryo.

Aba bose bakomoka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye ariko bakaba barafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, mu Kagari ka Karuruma akaba ariho bakodeshaga amazu abiri babanagamo.

Muhayimana Emmanuel avuga ko bamaze amezi arenga abiri biba bakoresheje ubu buryo bwo guhererekanya amafaranga bakoresheje Telefoni (Mobile Money), akanongeraho y’uko bajya ku mu Agent akamusaba ko amushyirira amafaranga kuri Mobile Money ye, mu gihe umu Agent arimo kubikora, umujura ngo yibanda cyane ku kureba no kumenya umubare w’ibanga (Password) w’umu Agent akoresha.

Nyuma y’ibyo, uyu mujura asaba umu Agent kumugurira Telefoni arimo gukoresha kugira ngo abone uko amwiba ya SIM Card yamaze kubonera Password. Ubwo rero bagatangira kumvikana ibiciro kugeza ubwo umujura ayifata ngo ayisuzume akuramo Bateri yayo, muri icyo gikorwa nibwo ahinduranya za SIM Card agashyiramo indi, agatwara ya konti ya MoMo y’umu Agent.

Aba bajura iyo barangije kwiba konti ya Mobile Money y’umu Agent, bahita bohererezanya amafaranga bakayabikuza ku bandi ba Agent ba Mobile Money.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dominique Bahorera yabwiye itangazamakuru ko aba bafashwe bari bamaze kwiba aba Agent icumi muri ubu buryo.

Ati “Turakangurira abaturarwanda cyane cyane urubyiruko bari mu byaha nk’ibi kubireka. RIB ntizihanganira uwo ariwe wese uzabifatirwamo kuko azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Amwe mu mayeri akoreshwa n’aba bajura ni; ukwiyitirira abakozi cyangwa se abafatanyabikorwa ba za sosiyete z’itumanaho, gushaka ubushuti ku bantu ku mbuga nkoranyambaga bakabashukisha impano zitandukanye ariko bagasaba amafaranga kugira ngo zikugereho, no guhamagara abantu babasaba kuboherereza amafaranga babeshya ko yayobeye kuri Telefoni zabo.

Hari kandi n’abaguhamagara bagusaba umubare w’ibanga bakubwira ko wayobeye muri Telefoni yawe, iyo utagize amakenga ukawutanga, uba utanze konti yawe ya WhatsApp.

Icyo gihe bayikoresha mu kwiba abantu bari muri WhatsApp yawe, bababwira ko bagize ikibazo cyihutirwa bakeneye amafaranga, bagatanga nimero yindi ya Telefoni yo koherezaho ubufasha bw’amafaranga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *