Guaido yaratahutse muri Venezuela mu gihe byari byitezwe ko yari butabwe muri yombi

Juan Guaido utavuga rumwe n’ubutegetsi kandi yemerwa na leta zunze ubumwe za Amerika nk’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho, ejo kuwa mbere nibwo yageze  ku kibuga cy’indege i Caracas aho abamushigikiye bari bamutegereje

Mbere y’uko atahuka, avuye mu rugendo mu bihugu bimushyigikiye ku mugabane wa Amerika, Guaido yari yasabye abaturage  gukoranira mu mijyi  yo mu gihugu kugirango  berekane ko bamushyigikiye.

Uyu mugabo Guaido yari yiteze ko nagera mu ngihugu cye bahita bamuta muri yombi.

Umujyanama muby’umutekano mu gihugu mu biro bya perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika John Bolton yatangaje  ejo kuwa mbere ko ikintu cyose kizabangamira umutekano wa Guaido Amerika n’amahanga bazafatanya mu gufata ingamba zihuse mu kubirwanya.

Guaido, yemewe na leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n’ibindi bihugu 50 nk’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho, ayoboye inama nshingamategeko  ya Venezuela. Yakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko nshinga  mu kwemeza ko perezida Nicolas Maduro  ayoboye igihugu mu buryo butemewe kuko yibye amajwi mu matora.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *