Platini wayoboye UEFA yatawe muri yombi
Michel Platini wigeze kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, yatawe muri yombi aho ari gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa mu igenwa ry’uko Qatar ariyo izakira igikombe cy’Isi cya 2020.
Platini w’imyaka 63 afungiye mu Biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa i Nanterres mu Mujyi wa Paris.
Platini yayoboye UEFA mu gihe cy’imyaka umunani kuva mu 2015 ubwo yafatirwaga ibihano n’Akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire byo kutongera kugaragara ku bibuga.
Mu bandi bari gukorwaho iperereza kuri ibi birego, harimo na Claude Gueant wahoze ari Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy.
Platini yafatwaga nk’umwe mu bantu bakomeye mu mupira w’amaguru w’u Burayi ndetse yabaye umukinnyi w’ikirangirire mu myaka ya 1980. Yaje guhamywa n’ibyaha byo kwakira amafaranga adakwiriye yahawe na Sepp Blatter wayoboraga FIFA angana n’ama-pound miliyoni 1.6.