Hafashwe ingamba zo gusimbuza ibikoresho bikonjesha ariko bikangiza ibidukikije

Mu Rwanda hatangijwe gahunda ihamye mu kurengera ibidukikije ndetse izorohereza ababishaka gutunga ibikoresho bikerwa mu buzima bwa buri munsi bigezweho kandi bidahenze ,bikazagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije .

Minisitiri ufite mu nshingano ibidikikije Vicent Biruta , agaruka kubijyanye  n’amasezerano yabereye mu Rwanda mu mwaka w’i 2016, yavuze ko ibyari biyakubiyemo byavugaga ku guca gaz zakoreshwaga muri bikoresho bikonjesha .

Ati:” ubundi ntacyo zari zitwaye, gusa  akayungirizo k’imirasire y’izuba (Ozon), ariko kagirwaho ingaruka niyo gaz kuko zongera ubushyuhe bw’umubumbe w’Isi.

Ayo masezerano rero yaravuguruwe , noneho twemeza ko izo gaz zigiye gucibwa,ariko icyo gihe hafashwe n’icyemezo cy’uko n’ibikoresho bikoreshwa cyane mugukonjesha bitwara umuriro mwinshyi,noneho hafatwa icyemezo ko hagiye gukorwa ibikoresho bishya bikoresha umuriro w’amashanyarazi muke. U Rwanda twemeje ingamba zo kugirango dushyire mu bikorwa icyo cyemezo kijyanye n’ibikoresho bikoresha umuriro muke, izo ngamba icyirimo cyane n’ibirebaana na  frigo  ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi”.

Minisitiri Vicent Biruta

Akomeza avuga  ko bazasobanurira abaturage bireba kugirango bitegure. Ikindi kiri muri izo ngamba ni ugushyiraho uburyo bwafasha abaturage, amahoteri, amasosiyeti afite amazu manini ko zashyirirwaho uburyo bw’imari ikenewe.

Yabivuze muri aya magambo  ati:” niyo mpamvu twatangiye dukorana na BDF, FONERWA n’abaterankunga kugirango dutangize uburyo bushya abantu bazajya bagura ibyo bikoresha bishya bidatwara umuriro w’amashanyarazi mwinshi, muburyo buboroheye babifashijwemo.

Akomeza avuga ko hazashyirwaho uburyo bwo kwishyura buhoro buhoro kandi hadasabwe ingwate ihambaye. ati:” Igikoresho ubwacyo gishobora kuba ingwate ariko hari n’ubundi buryo buzashyirwaho hagati ya FONERWA na BDF, aribwo buryo bwo gufasha mu gutanga ingwate zikenewe kugirango abashaka kubona ibyo bikoresho babibone biboroheye. Ubu buryo buzatangira gukoreshwa  mu kwezi k’Ukwakira 2019 “.

Mu rwego rwo koroshya no kwihutisha uyu mushinga , hazashyirwaho gahunda ihamye izagirwamo uruhare n’ikigo cy’igihugu gishizwe amashanyarazi (REG) aho abantu bazajya babona ibyo bikoresho noneho ya mafaranga agabanijwe ku mururimo w’umurengera  wajyaga ugenda mu gukonjesha , ayo akaba ariyo azajya yishyurwa kuri ibyo bikoresho kugirango hubahirizwe amasezerano yasinywe“.

Aya masezerano ashyira mu bikorwa uyu mushinga yasinywe mu nama ya 28 yahuje ibihugu 197 byayashyizeho umukono. Ibyavuguruwe bigamije ko ibyuma bikonjesha nka za frigo n’ibitanga ubuhehere mu nyubako bikoresha ibinyabutabire bya Hydrofluorocarbons (HFCs), bisimbuzwa ikoranabuhanga rishya ritifashisha iyo myuka yangiza ikirere.

Amavugurura ya Kigali agena ko ibihugu bikize bigomba kugabanya ikoreshwa rya HFCs ku gipimo cya 85% hagati y’umwaka wa 2019 na 2036; ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikagabanya iyo myuka kuri 80% hagati ya 2024 na 2045.Uyu muhigo wemejwe nyuma y’uko ayo masezerano yari amaze imyaka irindwi aganirwaho, yemeranyijweho mu rukerera rwo kuwa 15 Ukwakira 2016 ubwo abari mu biganiro byabasabaga kurara ijoro muri Kigali Convention Centre bajya impaka.

Ibipimo bigaragaza ko mu Rwanda ubushyuhe bwazamutse ku gipimo mpuzandengo cya dogere celcius 1.4 kuva mu 1970, kandi mu gihe nta gikozwe, cyazamuka kugera kuri dogere celcius 2.5 bitarenze umwaka wa 2050.

Ing Ruhamya Colette ufite mu inshingano ibidukikije

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *