DRC:Abafungwa bo muri gereza ya Beni batorotse

Umunyamakuru  ukorera i Beni yatangarije  BBC,  ko abafungwa barenga mirongo itatu batorotse.

Umushinjacyaha  wa gisirikare mu ntara ya Nord-Kivu, ahabaye icyo gitero, Maj Kazadi Nzengu, yabwiye AFP ati:”Icyicaro cy’ubucamanza bwa gisirikare i Beni cyatewe n’aba Mai-Mai. Abafungwa benshi bashimuswe  abandi baratoroka.”

Umuvugizi wa gisirikare muri ako karere, Mak Hazukay na we yemeje iby’aya makuru .

Abo bategetsi babiri nta cyo bavuze ku mubare  nyawo w’abafungwa  bari bafungiwe muri iyo gereza, ndetse  n’umubare wabo ishobora kwakira.

Mu mijyi myinshi  n’akarere ka Beni hakunze kugabwa ibitero by’abantu bitwaje intwaro bo mu barwanyi bo muri Uganda ADF.

Ibyo bitero kandi  bishinjwa aba Mai-Mai hamwe n’imitwe y’abarwanyi ishingiye ku bwoko.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *