AmakuruPolitikiUncategorized

Perezida Sisi wa Misiri mu myiteguro ikomeye yo kuyobora AU

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yatangiye imyiteguro ikomeye yo gusimbura Perezida Paul Kagame ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Mu ntangiriro za 2019 nibwo Misiri izasimbura u Rwanda ku buyobozi bwa AU, nyuma ya manda y’umwaka umwe.

Mu bikorwa bigamije kugaraza aho Misiri igeze yitegura gutanga umusanzu wayo mu iterambere rya Afurika ibinyujije mu kuyobora AU, harimo Inama ya Africa 2018 Forum iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Sharm El Sheikh ku wa Gatandatu.

Iyi nama yaturutse ku gitekerezo cya Perezida Sisi iziga ku birebana no guteza imbere urubyiruko hibandwa ku kwihangira imirimo ndetse no gukomeza kongerera abagore ubushobozi.

Guverinoma ya Misiri yatangaje ko iteganya gutangiza amahugurwa agenewe abayobozi bato ba Afurika, mu gihe ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Cairo bwo bwavuze ko buzashyiraho inzira yihariye izakoreshwa n’abantu bafite pasiporo zo mu bihugu bigize AU.

Asharq Al-Awsat dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byose bizakorwa mu rwego rwo gushimangira umwanya wa Misiri muri Afurika, mbere y’uko iki gihugu gitangira kuyobora AU.

Ishami rishinzwe ishoramari muri COMESA ryagize uruhare mu gutegura inama ya Africa 2018 Forum, ritangaza ko izahuriza hamwe abakuru b’ibihugu bya Afurika 10 ndetse n’abahanga 60 baturutse hirya no hino ku Isi.

Heba Salama uyobora Ishami rishinzwe ishoramari muri COMESA yagize ati“Iki gikorwa kizahuriza hamwe abantu bakomeye mu bucuruzi muri Afurika, barebe uburyo bafatanya mu ishoramari ndetse banaganire ku bibazo birebana n’iterambere ry’umugabane n’uburyo watezwa imbere.”

Minisitiri w’Igenamigambi n’Amavugurura mu Misiri, Hala al-Saeed, yavuze ko mu bikorwa bateganya muri iyi nama harimo guhugura abagore ku birebana n’imiyoborere, gahunda zigamije gufasha urubyiruko rwa Afurika kumenya icyo rwifuza gukora ndetse n’uburyo Misiri yarushaho kugira uruhare mu miyoborere ya Afurika.

Misiri kandi irateganya gutegura Imurikagurisha Nyafurika ry’ubucuruzi rizahuriza hamwe abikorera bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *