AmakuruEconomyHEALTHImibereho myizaMu MahangaMuri AfurikaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUbukunguUbutaberaUbuzimaUncategorized

Perezida Ruto abona kutakira Abanyamerika bakekwaho Ebola byaba ari ubugome

Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yavuze ko ubutegetsi bwe bwafashe icyemezo gikwiye cyo kwemerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira mu gihugu cye ikigo kizajya cyakira Abanyamerika bakekwaho icyorezo cya Ebola.

Ibi yabitangaje ku wa 4 Kamena 2026 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku munsi wa mbere w’uruzinduko ari kugirira muri Afurika y’Epfo.

Amerika yifuje gushyira iki kigo mu birindiro by’ingabo za Kenya biri muri Laikipia kugira ngo Abanyamerika bava mu bihugu by’akarere bakekwaho kwandura Ebola bajye boherezwamo, bashyirwe mu kato, banitabweho n’abaganga.

Leta ya Kenya yemeye iki cyifuzo ariko Abanyakenya benshi barimo abahuriye mu muryango Katiba Institute uharanira iyubahirizwa ry’amategeko, barabyamagana.

Tariki ya 28 Gicurasi 2026, Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwahagaritse by’agateganyo gahunda yo kubaka iki kigo mu gihe hategerejwe urubanza ku kirego cyatanzwe na Katiba Institute.

Nubwo urukiko rwafashe uyu mwanzuro, Leta ya Kenya yatangaje ko gahunda izakomeza. Byarakaje abaturage bo mu Karere ka Nanyuki, tariki ya 1 Kamena bakora imyigaragambyo berekeza mu birindiro bya gisirikare bya Laikipia, hapfa babiri.

Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwafashe undi mwanzuro nyuma y’aho abanyamategeko na bo batanze ikirego, rwibutsa Leta ya Kenya ko ikigo cya Amerika kitagomba kubakwa muri Laikipia kugeza tariki ya 20 Kamena 2026 mu gihe hategerejwe urubanza.

Perezida Ruto yavugiye muri Afurika y’Epfo ko nubwo bamwe mu Banya-Kenya badashyigiye iyi gahunda, we ahamya ko Leta ya Kenya iri gukora ibikwiye, ko ahubwo itabikoze yaba itagira ubumuntu.

Ati “Nababwira ntivuguruza, nkareba umuntu wese mu maso nkavuga nti ‘Turi gukora ikintu gikwiye’.”

Yakomeje ati “Byaba bibabaje cyane kandi biteye isoni niba Amerika ku inshuro imwe gusa isabye kubaka iki kigo ku gishoro cyayo, maze tukayitera utwatsi. Ibyo byatuma tugaragara nk’abatagira ubumuntu.”

Ebola yugarije cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho kugeza tariki ya 2 Kamena 2026 byemejwe ko abarenga 360 bari bamaze kwandura barimo 62 bapfuye.

Iki cyorezo cyageze no muri Uganda, aho abantu 16 banduye, hapfamo umwe. Ntikiragera mu bindi bihugu by’akarere ariko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rifite impungenge ko ishobora kubigeramo.

Umunyamerika umwe wakoreraga muri Ituri yanduye iki cyorezo, ajyanwa kuvurirwa mu Budage. Amerika yafashe icyemezo cyo gushyira ikigo muri Kenya kuko ari ho kibona ari hafi mu karere.

Perezida William Ruto ahamya ko kwakira ikigo kivurirwamo Abanyamerika bakekwaho Ebola ari ubumuntu

Loading