Perezida Kagame yongeye kohereza Intumwa mu muhango wo kwizihiza Ubwigenge bw’u Burundi [AMAFOTO]
Mu kwizihiza imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr.Vincent Biruta wanashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.
Hari na Brig. Gen.Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe iperereza muri Minisiteri y’Ingabo
Mu mwaka ushize ubwo habaga ibirori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bwari bumaze bubonye Ubwigenge,Perezida Ndayishimiye yishimiye kwakira Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,Dr.Edouard Ngirente,wari uhagarariye Perezida Kagame.
Kuri uwo munsi,Perezida Ndayishimiye yishimiye ko Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe,Dr.Edouard Ngirente kumuhagararira muri ibi birori.
Perezida NDAYISHIMIYE yagize ati “Hari igitabo twari tumaze imyaka twandika, u Burundi n’u Rwanda, turizeye ko tugiye kugira tugisome kugira ngo dutangire igice gishya.Twizeye ko ibyakera turimo kubisoza tugiye gutangira ibishya…..
None rero,nyakubahwa Minisitiri w’intebe utujyanire ubutumwa bw’Abarundi ku nshuti zacu,Abanyarwanda bose cyane cyane indamutso yacu kuri Nyakubahwa Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.Umubwire ko twishimye cyane aka karenge mwagejeje hano mu Burundi kandi kaduhaye icyizere gikomeye.Murakoze.”
Ibihugu byombi byagiye byohererezanya intumwa mu gutsura Umubano ndetse na Perezida Kagame mu minsi ishize yavuze ko ibiganiro bigeze kure kugira ngo umubano wongere ube mwiza cyane.
U Rwanda n’u Burundi bisanzwe ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho cyane ko n’ururimi rw’ibihugu byombi rwenda gusa. Ibihugu byombi byabonye ubwigenge igihe kimwe tariki 01 Nyakanga 1962 ku bukoloni bw’Ababiligi (hashize imyaka 59). Mu Rwanda kuri iyi tariki hatangwa ikiruhuko, naho ibirori bigahuzwa n’umunsi wo kwibohora tariki 04 Nyakanga.
Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kuba mubi guhera mu mwaka wa 2015 ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi, ariko u Rwanda na rwo rugashinja u Burundi gucumbikira no gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.