Minisiteri W’Intebe W’u Bwongereza yatangaje ko yeguye n’ubwo azategereza umusimbura

Minisiteri W’Intebe W’u Bwongereza yatangaje

Boris Johnson wari umaze igihe gito abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje yeguye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2022.

Boris Johnson wari umaze igihe gito abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje yeguye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2022.

Gusa yavuze ko azasohoka mu biro bye nyuma y’uko hashyizweho umusimbura, bivuze ko agiye kuba ayobora by’agateganyo

Ni nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi mu ishyaka rye byatumye hari n’Abaminisitiri babiri begura.

Umwe mu Baminisitiri be bakomeye uherutse kwegura ni uwari ushinzwe imari witwa Rishi Sunak.

Rishi mbere yo kwegura yabwiye Minisitiri w’Intebe ko ibintu ari mo bitazaramba.
Mbere y’uko yegura, yabanje kubiganiraho na Perezida wa Komite nyobozi y’Ishyaka rye rya Tory witwa Sir Graham Brady bemeranya ko agomba kuva ku izima akegura.

muri Nzeri, 2022 ari bwo hazatorwa undi muntu uzasimbura Boris ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Biragoye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ugategeka igihe kirekire.

Uretse umugabo witwa Tony Blair wagiye kuri uriya mwanya guhera mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2007, abandi bose bagiye bavaho muri manda ya mbere cyangwa iya kabiri igeze hagati.

Avuga ko kuba Minisitiri w’Intebe bigoye cyane kubera ko ari akazi gasaba gufata imyanzuro buri munsi kandi gahangayikisha kuko itangazamakuru n’abandi banyapolitiki baba bacungira Minisitiri w’Intebe hafi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *