Perezida Kagame yaraye yakiriye Vital Kamerhe intumwa ya Perezida Felix Tshisekedi

Perezida Paul Kagame yakiriye Vital Kamerhe uyobora ibiro bya Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi, bibera mu Kigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Muri ibyo biganiro hanagarutswe ku ngendo z’abakuru b’ibihugu, nk’umusaruro uzakomoka ku mibanire myiza ibihugu byombi bifitanye.

Mu kiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yabwiye IGIHE ko uruzinduko rwa Perezida Tsisekedi i Kigali ruteganywa mu minsi ya vuba.

Ati “[Kamerhe] yaraje, ibiganiro byari uburyo bwo gukomeza kugira umubano mwiza hagati ya y’u Rwanda na RDC, ni cyo cy’ingenzi. Ubwo muri uko gutsura umubano no kuwukomeza, n’ingendo z’abakuru b’ibihugu nazo zizashoboka.”

Yakomeje agira ati “Perezida (Tshisekedi) nawe azasura u Rwanda kandi narusura igihugu kizamwakira neza. Ni vuba, byashoboka ko bizaba mu gihe cy’inama y’abayobozi b’ibigo (CEO Summit) izaba muri uku kwezi.”

Iyo nama izwi nka 2019 Africa CEO Forum iteganyijwe ku wa 25-26 Werurwe 2019 muri Kigali Convention Centre, ikazahuriza hamwe abayobozi bakomeye mu nzego za leta n’abikorera bagera ku 1,500, baganira uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi muri Afurika.

Perezidansi ya RDC nayo yifashishije Twitter yatangaje ko Vital Kamerhe yari i Kigali “ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2019, ashyiriye ubutumwa bwa Perezida Félix-A. Tshisekedi mugenzi we w’u Rwanda, P. Kagame, ashimangira ubushake bwe mu kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu.”

Perezida Kagame aheruka kugirana ibiganiro na Félix Tshisekedi muri Gashyantare uyu mwaka, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ubwo bahuriraga muri Ethiopie ku munsi wa kabiri w’Inteko rusange ya 32 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Perezida Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi w’imyaka 55, ku wa 20 Mutarama 2019 nibwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri RDC rwemeje ko yatsinze amatora ya Perezida yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, rutesha agaciro ikirego cyatanzwe na Martin Fayulu wavugaga ko ari we watsinze.

Tshisekedi yitezweho byinshi kuko yatowe mu gihe hashize imyaka isaga 20 amashyamba ya RDC yarahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu mpera za Mutarama 2019, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 cyangwa RNC, wisuganyiriza mu mashyamba ya RDC ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

RDC kandi ni nayo ikoreramo umutwe wa FDLR, umaze imyaka myinshi ugambirira hungabanya umutekano w’u Rwanda, ugizwe na benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri manda ye y’imyaka itanu, Perezida Tshisekedi yitezweho kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda no kongera imbaraga mu kwambura intwaro aba barwanyi bamaze igihe bica abaturage mu burasirazuba bwa RDC.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *