Perezida Kagame yagaragaje amakosa yakozwe ubwo Afurika yetereranwaga mu guhashya SIDA

Perezida Paul Kagame yavuze ko isi ikwiriye kwigira ku makosa yakozwe ubwo umugabane wa Afurika watereranwaga mu guhashya icyorezo cya SIDA mu myaka ya 1980, bikaza guha umurindi iyo ndwara kugeza ubwo kuyirwanya byabaye ihurizo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu nama y’Inteko rusange ya Loni yigaga ku cyorezo cya SIDA. Iyi nama izasozwa kuwa 10 Kamena igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho ku ntego zari zafashwe mu 2016 zo kuba virusi itera SIDA ari amateka mu 2030.

Perezida Kagame yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda, hari ibyagezweho mu guhashya virusi Itera SIDA, birimo intego ya 90, 90, 90 isaba ko nibura hejuru ya 90% by’ababana na HIV baba bazi uko bahagaze, 90 ku ijana bafata imiti igabanya ubukana kandi nibura 90% bafite virusi nke cyane mu maraso.

Yavuze ko kandi guhera mu 2005, ubwandu bwa virusi Itera SIDA mu Rwanda bwagumye kuri 3%.

Ati “Icyakora si umwanya wo kwishimira intsinzi. Haracyari 95 dukwiriye kuba tugeraho ndetse 100 %. Niyo mpamvu icyerecyezo gishya cya politiki gikenewe ngo virusi itera SIDA irandurwe burundu bitarenze 2030.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ubu isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ari icyorezo nka virusi Itera SIDA kandi byombi bifite amasomo bikwiriye kwigisha isi arimo ubufatanye, nubwo imyaka bimaze itangana.

Ati “Icya mbere imbaraga mu guhangana nabyo byombi ziracyashingira ku bukire cyangwa ubukene. Kumara igihe kugira ngo hagire igitangira gukorwa mu guhangana na virusi Itera SIDA muri Afurika byari amakosa kuko byatumye virusi ikomeza gukwirakwira nubwo kuyivura byashobokaga.”

“Hari n’abumvaga ko Abanyafurika batazabasha kujya bafatira imiti ku gihe. Imyaka icumi yarihiritse ari ko ubuzima bw’abaturage buhatikirira. Ibintu byahinduye isura mu guhashya virusi itera SIDA muri Afurika ubwo habaga ubwumvikane busesuye bwo gushora cyane mu nzego z’ubuzima imbere mu bihugu biciye muri gahunda nka PEPFAR, Global Fund n’izindi”.

Yavuze ko ibyo bikorwa byubatswe mu guhashya virusi Itera SIDA mu myaka ishize, ahenshi muri Afurika ari nabyo byifashishijwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyibasiraga isi.

Ati “Nko mu Rwanda, Laboratwari y’igihugu yapimye ibizamini byinshi bya Covid-19, nayo yubatswe igamije guhangana na virusi itera SIDA. Nubwo twaba turi mu murongo wo guhashya icyorezo runaka, dushobora gukorera hamwe nk’abafatanyabikorwa amikoro agakoreshwa mu buryo bwumvikana hagamijwe kubakira ubushobozi inzego z’ubuzima.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo hari ibyubatswe mu buvuzi bigamije kurwanya icyorezo runaka, bitabuza ko byifashishwa mu gihe habonetse ikindi kibazo gisaba gutabara ubuzima bw’abantu.

Yatanze urugero nk’igihe haba hubatswe ahavurirwa ababyeyi babana na virusi Itera SIDA, nyamara nyuma hakaboneka umubyeyi urwaye na malaria. Yavuze ko ari ibintu bishoboka ko yahavurirwa ubuzima bwe bugatabarwa.

Ati “Dukwiriye gufatirana iki gihe mu kongera imikoranire mu bushakashatsi muri Afurika, no gushora mu ikorwa ry’imiti n’inkingo ku mugabane wacu.”

Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA rigaragaza ko abagera kuri miliyoni 37.6 ku isi babanaga na Virusi Itera SIDA mu 2020 barimo miliyoni 1.5 bayanduye uwo mwaka. Habarurwa nibura abantu ibihumbi 690 bishwe na SIDA n’izindi ndwara zifite aho zihuriye nayo mu 2020.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *