AmakuruIkoranabuhangaImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiTechnologyTechonologyUbukunguUncategorized

Perezida Kagame na Xu Hui baganiriye ku gushinga uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi

Perezida Paul Kagame yakiriye Xu Hui, uyobora Sosiyete y’Ishoramari ya Rich Resource International Investments; Visi Perezida n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding, zombi zo mu Bushinwa n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Xu Hui ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mata 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje.

Mu itangazo Village Urugwiro yashyize hanze rigira riti: ”Ibiganiro bagiranye byibanze ku mahirwe ashoboka yo gushora imari, harimo no gushinga uruganda rwo guteranya imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, bijyanye na gahunda y’igihugu yo guteza imbere inganda no gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.”

Kuva mu 2020, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwinjiza cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurwanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ingano y’ibikomoka kuri lisansi Igihugu gikoresha cyane ko mu gihe igiciro cyabyo gitumbagira kubera ibibazo by’intambara biri hirya no hino ku Isi.

Imibare igaragaza ko 43% by’imodoka zinjira mu gihugu ari izikoresha lisanzi n’amashanyarazi (hybrid) aho mu mwaka mu 2024 imodoka z’amashanyarazi gusa zari 512, mu gihe hiyongereyeho izikoresha amashanyarazi na lisansi ziba 7,172.

Muri rusange izo modoka ziriyongera kuko Leta yazikuriyeho umusoro ku nyongeragaciro, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n’ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

Imodoka z’amashanyarazi ziboneka mu Rwanda ni iz’uruganda rwa Kia na Hyundai zo muri Koreya, iz’inganda z’Abashinwa nka BYD, Dongfeng, Nissan n’iza Toyota zo mu bwoko bwa RAV4. Guverinoma iherutse kugura bisi 300 zikoreshwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali zirimo n’izikoresha amashanyarazi.

U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika birimo imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi, nk’uko Ikigo Rho Motion giheruka kubigaragaza mu 2025.

Perezida Paul Kagame na Xu Hui baganiriye ku gushinga uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda

Loading