Perezida Kagame azatanga ibiganiro bibiri mu nama mpuzamahanga y’Ubukungu ku Isi (WEF-2017)

 

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ategerejwe i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga y’ubukungu ya mbere ikomeye ku Isi (World Economic Forum, WEF) iri kuba guhera kuri uyu wa 17 kugeza ku ya 20 Mutarama 2017. Muri iyi nama Perezida Kagame atanga ibiganiro bibiri

Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’ Isi iteraniye mu Busuwisi, mu gihe umwaka ushize,yari yabereye mu mujyi wa Kigali ku ya 11-13 Gicurasi.

Iyi nama , iba buri mwaka, ihuza abayobozi bakomeye ku Isi, bakaganira ku bikorwa byo kuzamura ubukungu n’imibereho y’abatuye Isi.

Abateguye WEF 2017, bavuga ko batumiye Perezida Kagame kuko yashoboye guhagarika Jenoside, agasana igihugu cyari cyarashegeshwe none mu myaka 23 ishize akaba yaragejeje u Rwanda ku iterambere ryatangaje amahanga.


Perezida Kagame n’ abandi bayobozi mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’ Isi, yateraniye i Kigali

Perezida Kagame kandi yasabwe kwitabira WEF 2017 nk’umwe mu bayobozi b’itsinda rya Loni riteza imbere intego z’ikinyagihumbi , MDG Advocay Group na Komisiyo y’Umunyabanga Mukuru wa Loni ishinzwe Ikoranabuhanga.

Muri izi nama Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku mpamvu ibihugu byinshi byita ku iterambere ry’ikoranabuhanga ariko bikibagirwa umutekano w’abarikoresha no guhugura rubanda mu kurikoresha.

Kuri uwo munsi saa moya z’umugoroba Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere n’imyanda y’amasashi

Iyi nama iteranye ku nshuro ya 27 ifite ifite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere isubiza ibibazo kandi ikita ku nshingano, “Responsive and Responsible Leadership”.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *