Munyakazi Sadate niwe watorewe kuyobora Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports FC yabonye ubuyobozi bushya bukuriwe na Munyakazi Sadati, watorewe kuyobora iyi kipe nka perezida asimbuye Muvunyi Paul wari umazeho imyaka ibiri.

Inteko rusange ya Rayon Sports yabereye i Nyamata mu Bugesera kuri iki Cyumweru niyo yatoye komite nshya izayobora iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere, isimbura iyari ikuriwe na Muvunyi Paul yayoboraga kuva mu Ukwakira 2017.

Munyakazi Sadate wari usanzwe ukuriye itsinda rigura abakinnyi muri Rayon Sports ni we wagizwe perezida w’ikipe, akaba anayobora umushinga wo gufasha iyi kipe kugira Stade yayo.

Twagirayezu Thadée yagizwe umuyobozi wungirije asimbuye Muhirwa Frédéric wari waramaze kuvuga ko atazongera kwiyamamaza, mu gihe Muhire Jean Paul wari umubitsi akaza kwegura muri Werurwe, yagizwe Umunyamabanga Mukuru.

Itangishaka King Bernard wari umunyamabanga, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) wa Rayon Sports, Cyiza Richard agirwa umubitsi mu gihe Zitoni Pierre Claver ari umunyamategeko w’iyi kipe.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu mwaka utaha w’imikino kuri ubu ifite umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe nk’umutoza w’agateganyo wahawe CECAFA Kagame Cup nk’igeragezwa.

Iyi kipe ifite umukino wa ¼ cya CECAFA Kagame Cup izahuramo na KCCA yo muri Uganda ku wa Kabiri.

Komite icyuye igihe isize Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino 2018/19 ndetse yageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup 2018 no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2018.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *