Pelum inshuro ya mbere yize k’ubushakashati yakoze bwa GMOs
Umuryango utegamiye kuri leta Pelum, ukaba uharanira ubuzima bwiza bwa muntu buzira umuze , uri m’ubushakashatsi bw’uturemangingo batera mu biribwa bikaba bigira ingaruka ku bene gihugu nyuma yo kubifungura nyamara byaramaze guhumana.
Mwebaze Johnson umuhuzabikorwa wa Pelum Rwanda , yasobanuriye itangazamakuru impamvu nyayo y’ishyirwaho ryayo nicyo ije kumarira abahinzi muri rusange aho yagize ati” GMOs ije gukora ubushakashatsi bwerekana ububi bw’ibituburwa bitera indwara zahato na hato ugasanga imyaka yeze vuba n’inzara igashira cyangwa ikagabanuka ariko nyamara umubiri ugasigarana ibisigisigi by’indwara byaturutse mubiribwa bariye”
Yangeyeho ko ibibazo nk’ibi ubisanga mubigo by’ubuhinzi , aho usanga bazanira abaturage amafumbire mvaruganda ndetse n’imbuto zo gutera , bityo bikihuta vuba mu baturage kubikwirakwizwa bazingo babahaye ubufasha kandi aribibangiriza ubuzima.
Umukozi wo mukigo gishinzwe gutubura imyaka , yatangarije itangazamakuru ko bo ari ubwambere bumvishe GMOs , kandi ko bo badatubura ibyica abantu ahubwo ko batanga imbuto yakorewe ubushakashatsi ndetse bakayikurikirana naho bayitanze , kugirango barebe ko itanga umusaruro mwiza ,aho yagaragaje impungenge bahura nazo ko haba hari abashoramari bakinjiza ibyo bintu m’uburyo bunyuranije n’amategeko bikaba byaca mu nzira zitemewe bidaciye ku mipaka kuko iyo binyuze ku mipaka barabipima basanga bitujuje ubuziranenjye bakabisubiza mu gihugu bivuyemo , ariko biragoye ko umuntu yabasha gukurikirana abinjiza magendu ariho usanga byarakwirakwiriye utazi aho byavuye.