Blog

  • U Rwanda nirwo rwahawe kwakira Inama Mpuzamahanga y’Ubukerarugendo

    U Rwanda nirwo rwahawe kwakira Inama Mpuzamahanga y’Ubukerarugendo

    Leta y’u Rwanda yishimiye guhabwa kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo ya mbere izaba ibereye muri Afurika mu mwaka utaha wa 2023, nk’uko byemejwe n’Inama Mpuzamahanga y’Ingendo n’Ubukerarugendo (WTTC).

    Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ayo makuru yemerejwe mu Nama mpuzamahanga y’uyu mwaka yabereye i Riyadh muri Saudi Arabia hagati y’italiki ya 28 n’iya 30 Ugushyingo 2022.

    Inama ngarukamwaka ya WTTC ni yo ya mbere itanga umusaruro mu rwego rw’ingendo n’Ubukerarugendo Mpuzamahanga kuko ihuriza hamwe ibihumbi by’abakora muri uru rwego,, impuguke n’abayobozi bahagarariye za guverinoma bahuriza hamwe ibitekerezo n’ubunararibonye bufasha gukomeza gushyigikira uru rwego.  

    Intego y’uko guhura ni uguhatanira kubaka u bu kerarugendo mpuzamahanga burushijeho gutekana, butagira n’umwe buheza kandi bukorwa mu buryo burambye. 

    Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi witabiriye iyo nama y’uyu mwaka,  yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ni iby’igiciro cyinshi n’icyibqhito gutoranyirizwa kwakira Inama Mouzamahanga y’Ingendo n’Ubukerarugendo ya 2023 umwaka utaha. 

    Turi Igihugu gitekanye kandi gikataje mu iterambere kandi gigunfhriwe abashoramari n’ubucuruzi.  Turi icyerekezo cy’Afufika mu bukerarugendo burambye rifite ku mutima imiryango y’Igihuuu ndetse n’umunyamahanga udusura, muri gahunda yacu.”

    Yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rwanejejwe ni kwemererwa gutegura kwakira iyo nama, yongeraho ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza ibikorwa bya WTTC igihe abitabiriye iyo nama bazaba bongeye guhurira mu Rwanda. 

    Umuyobozi Mukuru wa WTTC Arnold Donald, na we yagize ati: “Birakwiye ko igihugu cyakira inama ya WTTC ya 2023 kizabababa icyateye intambwe nyinshi mu kubaka ubukerarugendo burambye ndetse ubu kikaba ari intangarugero muri gahunda yo guhangana n’ihundagurikire ry’ikirere. Ndizeye kuzahurirayo na buri wese. 

    Inama ya WTTC y’uyu mwaka yitabiriwe n’abarenga 3000 akaba ari inshuro ya mbere abayitabiriye bageze kuri uwo mubare.

    Biteganyijwe ko izabera mu Rwanda yo izaba agahebuzo kuko hari benshi bazaba bazanywe no gutembera no kumenya byimbitse iki Gihugu cyiyubatse gihereye ku busa kikaba gikomeje kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga.

  • Airtel Money Yegereje Serivisi Abashaka Gutombora Mu Inzozi Lotto

    Airtel Money Yegereje Serivisi Abashaka Gutombora Mu Inzozi Lotto

    Muri Nyarugenge ahitwa Nyabugogo hatangijwe ubufatanye bwa Airtel Money na Inzozi Lotto bugamije gufasha abakina umukino w’amahirwe kujya babona amafaranga yabo hafi aho.

    Ni amafaranga bashobora kubikuz kuri Airtel Money bakayakoresha muri uriya mukino w’amahirwe.

    Muri Nyabugogo abakiliya ba Airtel bari bahuriye ahari icyicaro cya Airtel ahitwa ku Mashyirahamwe.

    Umuyobozi wa Airtel Money witwa Jean Claude Gaga yavuze ko batekereje gukorana na Inzozi Loto mu rwego rwo kwegereza abakina uriya amafaranga.

    Jean Claude Gaga uyobora Airtel Money aganira n’abaturage bari baje kumva ako karusho

    Ati: “ Ni uburyo bwo gukorana n’abafite kiriya kigo kugira ngo nabo boroherwe no guha abakiliya babo serivisi babagomba.”

    Avuga ko abakiriya bashaka gukina  inzozi Lotto bakoresheje Airtel Money bazajya bakanda  akanyenyeri bagashyiraho umubare wa 240 bagakurikizaho akadirishya.

    Aba agents ba Inzozi Lotto bakorana n’abakiliya babo kugira ngo bashobore kwishyura bakoresheje Airtel Money

    Ni uburyo bukoreshwa haba kuri telefoni zikoresha ikoranabuhanga bita smartphones ariko n’abakoresha telefoni zisanzwe nabo babukoresha.

    Ikindi ubu buryo buzafasha ni ugutuma habaho kohererezanya no kwikira amafaranga yatsindiwe mu Inzozi Lotto.

    Umuyobozi wungirije w’ikigo Carousse Ltd ari nacyo gifite Inzozi Lotto mu nshingano yacyo witwa  Bwana Thierry Nshuti yavuze ko gukorana na Airtel Money bizafasha mu kongerera abakunda gukina Inzozi Lotto amahirwe yo gutsindira Miliyoni Frw 15.

    Ati: “Twifuje guha buri wese amahirwe yo gutera inkunga iterambere rya siporo mu Rwanda ndetse n’amahirwe yo gutsindira amafaranga buri munsi. Tuzi neza akamaro ko kugira umuryango wa Airtel Money tukaba twishimiye kuwubarizwamo. Ubu icyo usabwa ni ugukanda*240#.”

    Mu minsi ishize Airtel Money yatangije n’ubufatanye n’ikigo gishinzwe gukusanya amahoro muri za Parikingi kugira ngo umuntu ajye yishyura akoresheje Airtel Money.

  • “Mashariki African Film Festival”yatangije ku mugaragaro iserukiramuco rya Sinema Nyafurika

    “Mashariki African Film Festival”yatangije ku mugaragaro iserukiramuco rya Sinema Nyafurika

    Mashariki African Film Festival “MAAFF” irizihiza  ku nshuro ya 8 iserukiramuco Nyafurika rya Sinema rifite  insanganyamatsiko igira iti “Afrofuturism”

    Ni mu muhango witabiriwe n’abahyitsi batandukanye barimo  n’Ambasaderi wa  Israel mu Rwanda, ndetse na Minisitiri  ushinzwe ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

    Minisitiri  ushinzwe ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula (ibumoso) na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam (iburyo)

    Kimwe n’abandi bitabiriye uyu muhango bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Mashariki African Film Festival “MAAFF”,  Senga Tresor.

    Mu gutangiza iri serukiramuco hagaragayemo kandi abakora bakanategura firime bo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga hamwe n’abashyitsi batandukanye baturute mu bihugu bitandukanye hirya no hino   ku Isi.

    Umuyobozi wa MAAFF Senga  yatangarije abari bitabiriye iri serukiramuco ibintu by’ingenzi bizakorwa muri iri serukiramuco.  Yavuze ko hazerekanwa firime hafi 75 zizaba ziri mu marushanwa.

    Yagize ati : “Ubusanzwe twakiriye firime zigera kuri 778, gusa twashoboye gutoranyamo 75, nazo zikaba ziri mu byiciro bitandukanye.”

    Ibyo byiciro bizaba bigizwe na Firime ndende “Long Feature”, Firime ngufi “Short Feature” ndetse na Firime mbarankuru “Documentary Film”.

    Yongeraho ko muri izi harimo na firime z’inyarwanda, inyinshi muri zo zikaba zarakozwe n’Abanyeshuri bavuye mu mushinga  “Tumenye Sinema Project”, uyu akaba ari umushinga wa MAAFF uterwa inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi “European Union”.

    Kugeza ubu MAAFF ifite abanyeshuri mu turere 4 aritwo Rubavu, Muhanga, Huye, na Musanze.

    Umuyobozi wa MAAFF, Senga  yashimye abaterankunga batandukanye ndetse na Komite y’abagize akanama nkemurampaka.

    Firime z’aba banyeshuri nazo zizajya mu marushanwa ndetse mu isozwa ry’iri serukiramuco ku wa  Gatatanu taliki 02 Ukuboza 2022 aho izizaba zatsinze zizahabwa ibihembo.

    Muri rusange Firime izaba iya mbere izahembwa amayero igihumbi akaba asaga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

    Firime “La Gravite” yakozwe n’ Umunyafurika witwa Cedrick Ido, ni yo yerekanwe mu rwego rwo gutangiza iri serukirmuco ryakozwe ku nshuro ya munani.

    Iyi firime ikaba ari firime Nyafurika ya mbere ndetse ikaba ari iya kabiri Cedrick Ido akoze nyuma y’indi yitwa “La vie”.

    Muri make, iyi Firime “La Gravite” ni firime nziza cyane ifite icyo yigisha Abanyafurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko bakora sinema kuko ivuga uko Afurika izaba imeze mu minsi iri imbere, hagamijwe cyane kuva  ku rwego rumwe ujya ku rundi .

    Firime “La Gravite” kandi ivuga ku  bintu bibiri by’ingenzi, bivuga ku buzima bwo mu mujyi aho usanga buri umwe wese aba afite amakenga no guca ibico, inavuga kandi ku buzima bubi abantu babayeho ku buryo batanafite uko bakwigobotora ngo bave  mu gace batuyemo kabaswe n’ubugambanyi n’urugomo rukabije ( imirwano ya kinyamaswa) icya kabiri iyi firime yakomatanyije ibintu by’ukuri, bishingiye ku biriho n’ibintu bigaragara nk’ibidasanzwe.

  • Dr. Nsanzimana Sabin yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

    Dr. Nsanzimana Sabin yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

    Dr. Nsanzimana Sabin yagizwe Minisitiri w’Ubuzima « MINISANTE » nyuma y’amezi icyenda agizwe Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Butare.

    Mbere yaho yari Umuyobozi Mukuru  w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”.

    Mu itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Dr Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima aho asimbuye Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Kigali « CHUK ».

    Dr. Nsanzimana Sabin wagizwe Minisitiri w’Ubuzima, asimbuye Dr. Ngamije Daniel wari umaze igihe muri izi inshingano.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin ni inararibonye mu buvuzi bw’indwara z’ibyorezo nka SIDA akaba yarabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

  • RIB yataye muri yombi abakozi ba RBC

    RIB yataye muri yombi abakozi ba RBC

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi batanu bo mu Kigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

    Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira amaze guha Imvaho Nshya, yahamije ko taliki ya 26 Ugushyingo 2022, RIB yataye muri yombi Kamanzi James wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBC.

    Imvaho Nshya yamenye ko mu batawe muri yombi harimo Rwema Fidele wari umukozi wa RBC mu Karere ka Karongi, Ndayisenga Fidele umukozi wa RBC akaba n’umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC, Ndayambaje Jean Pierre umukozi wa RBC akaba n’umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC na Kayiranga Leoncie na we wari umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC.

    Kugeza ubu abakekwa bose bafungiye kuri Station za RIB za Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo dosiye yoherezwe mu Mubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

    Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko aba bose bakekwaho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko icyaha gihanwa n’ingingo 188 gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu byaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umukozi abitegetswe n’umuyobozi we, uwo muyobozi ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

  • 40% of all deaths in East Africa are caused by non-communicable diseases – NCD Alliance reports

    40% of all deaths in East Africa are caused by non-communicable diseases – NCD Alliance reports

    The Non Communicable Diseases (NCD) Alliance reports that in East Africa, at least 40% of deaths of people living in the region are caused by communicable diseases.

    This was announced by Professor Joseph Mucumbitsi, the Chairman of Rwanda Non Communicable Diseases (NCD) Alliance, the President of NCD Alliance East Africa, at the launch of the East African Regional Conference of Non-Communicable Disease (NCD) Alliance on November 24, 2022. The theme of this NCD Conference 2022 is “shaping an East Africa Free of NCDs through People Centered Interventions and Transformative Development”.

    Professor Joseph Mucumbitsi said that the purpose of this meeting is to bring together ideas to ensure that the people of East Africa live without the problem of communicable diseases.

    He said: “It is to discuss all the problems that can lead to the increase of non-communicable diseases, to talk about all the programs that can reduce them, especially in our African countries because most of the deaths caused by non-communicable diseases occur in our developing countries. in East Africa we say that at least 40% of people who die in this region are infected with non-communicable diseases.”

    Professor Joseph Mucumbitsi continues to say that people in Africa die from non-communicable diseases because the ability to treat them is low, and he says that to solve this problem is to prevent them, and those who get sick should be monitored early before they become seriously ill.

    Professor Joseph Mucumbitsi (photo.net)

    He said: “They are dying because we don’t have enough capacity to treat them. It is therefore important that we put all our efforts into prevention, to raise awareness among people to prevent them, to detect them early, the earlier you see them, the better you can fight them, and you may be able to recover from them or live with them. So in general, this meeting is expected of programs in the region that we coordinate ideas to fight these non-communicable diseases, those who have them can have treatment.”

    He says that the fact that medicines do not reach those who have these diseases or they do not reach them in time, are many things that must be taken care of, but in the production of these medicines, there are ideas of building industries that make these medicines, especially because it is also in the problems that the Government of Rwanda has started to think about how to deal with it. Another thing is that in order for these medicines to enter the country, they are not too difficult for those who bring them, but they also work so that they come without defects.

    The State Minister in charge of Primary Health Care in the Ministry of Health, Dr. Tharcisse Mpunga says that in Rwanda programs, NCDs clinics with trained nurses were established at District Hospitals in Rwanda and NCDs treatment centers are being established, so that a person suffering from these diseases is followed up properly.

    The State Minister in charge of Primary Health Care in the Ministry of Health, Dr. Tharcisse Mpunga (photo.net)

    He said: “These services as I have described are provided from health counselors (Abajyanama b’Ubuzima), health centers to hospitals and other clinics. We have been building capacity based on the knowledge they have so that the resident can receive counseling, a counselor will help him to recognize the symptoms of these diseases and help him to go to the doctor when he has these diseases. At the clinic, there are now trained staffs that do the daily work of receiving patients with these non-communicable diseases and taking care of them every day.

    He says that in order to make it easier for those suffering from non-communicable diseases to get medicines, there are things being done so that in the coming days it will be easier to get those medicines and they will be provided through medical insurance (Mutuel de Santé).

    Cristina Persons Perez, Capacity Development Director at the NCD Alliance Global, said the meeting is important because it is the best way for governments to act quickly to eradicate non-communicable diseases.

    SHe said: “The reason this meeting is important is that non-communicable diseases such as cancer, diabetes, high blood pressure, arthritis and many other chronic diseases, these diseases cause a great problem in the society. These diseases are among the leading causes of death in the world, with 74% of deaths worldwide.

    Cristina Persons Perez, Capacity Development Director at the NCD Alliance Global (photo.net)

    “Treatment of these diseases requires a high level of financial capacity and is causing many to become extremely poor, where the estimate shows us that every year at least one hundred million of the world’s population face poverty due to the problems of these diseases. And we know what it takes to be able to face this great challenge. So this is a good way for the government to immediately take the initiative in dealing with and preventing these diseases, in order to save the future.”

    Globally, more than 70% of people are affected by non-communicable diseases, and in East Africa, 40% of deaths in the region are caused by non-communicable diseases.

    The report of the World Health Organization (WHO) of 2018, shows that in that year non-communicable diseases killed 41 million people which is 71% of all people who died in that year. Most of these were over 65 years old.

    By: Florence Uwamaliya

  • Kigali: Hamuritswe igitabo kizatanga umusanzu ku kibazo cy’ihungabana

    Kigali: Hamuritswe igitabo kizatanga umusanzu ku kibazo cy’ihungabana

    Umuryango LIWOHA ukora ibikorwa by’isanamitima wamuritse igitabo cyiswe HEALING LIFE WOUNDS, Restoring Communities after mass Violence cyitwezweho kuzatanga umuti n’umusanzu ku kibazo cy’ibikomere n’ihungabana mu bantu.

    Umwe mu banditse icyi gitabo Dr Simon GASIBIREGE yavuze ko icyi gitabo kije gutanga umusanzu ku bibazo by’ihungabana mu mu bantu.

    Agira ati:” Ubu ikibazo gisigaye n’ukwishishanya, kugira agahinda ndetse no kubana nabi cyane cyane mu buriri hagati y’abashakanye, iki gitabo rero kizatanga icyizere kuko iyo umuntu arwaye ari wenyine si kimwe no kurwara abantu ari benshi, turifuza gutanga amahugurwa kugira ngo ibibazo nk’ibi tubishyiremo imbaraga nyinshi cyane kandi hamwe n’ubufatanye bizagenda neza, akaba ari nayo mpamvu twanditse icyi gitabo ngo dutange umusanzu wacu”.

    Akomeza avuga ko byari byiza kugira ngo bamenyekanishe ibyo bakora ariko binyuze mu gitabo gusa akavuga ko imbaraga zisabwa kugira ngo ibi bibazo bizakemuke ari nyinshi nubwo yizera ko hamwe n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye bizagenda birangira.

    Dr Simon GASIBIREGE, Umwanditsi w’icyi gitabo

    Dr Regine Uwibereyeho King Umunyarwanda akaba amaze imyaka aba muri Canada ari naho yigisha ni umwe mu bateguye akanandika kur’icyi gitabo yavuze ko urugendo rwo kwandika no gutegura icyi gitabo rwatangiye mu mwaka wa 2018 ariko bakaza gutangira kucyandika muri 2019.

    Dr Regine Uwibereyeho King Umwanditsi kur’icyi gitabo

    Agira ati:” Icyi gitabo kigiye gufasha abantu bajyaga bagira ibibazo ariko ntibabone uwo babibwira bikarangira bibahenuye, uzabasha kugisoma akumva ibirimo azavuga ati burya hari abantu bahuye n’ibibazo nk’ibyange nyuma baza gukira? uwo azagira inyota yo kujya gushaka umuryango wa LIWOHA kugira ngo baganire maze nawe akire ibikomere by’ubuzima maze yisane ndetse anasane abo mu miryango ye”.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge NGABONZIZA Emmy

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge NGABONZIZA Emmy Akaba ari nawe wari Umushyitsi mukuru mur’icyi gikorwa cyo kumurika iki gitabo yavuze ko umusanzu wa LIWOHA ari ingenzi ku kibazo cy’ihungabana mu Banyarwanda yizeza ubufatanye burambye.

    Agira ati:” Nk’uko tubizi umuryango nyarwanda ugizwe n’amateka akomeye cyane nk’uko tubizi, ibikomere rero ni byinshi, kuko dushyingiye ku bushakashatsi bwakozwe muri 2020 ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda riri kuri 35% ariko no ku banyarwanda bose dufite ibikomere bitandukanye”.

    Akomeza agira ati:”Usanga hari nk’abana bahura n’ihohoterwa rikabasigira ihungabana, navuga rero ko icyi gitabo ubwacyo n’inyito yacyo bitanga icyizere n’ubufatanye kugira ngo abantu dukire, hariho uburyo bwo gufashanya niyo mpamvu tugenda tureba bamwe bashobora guhugurwa bagafasha abandi kugira ngo tubashe gufashanya dukire ariko icyiza nuko hari abafashe iya mbere bafatanyije n’uyu muryangi LIWOHA bagahinduka bakongera bakiyubaka, ni ishimwe rero rikomeye dushimira aba banditsi bari bayobowe na Dr Gasibirege kandi n’abandi bagendera ku rugero rwa rwiza rwa LIWOHA”.

    Asoza avuga ko uretse na LIWOHA n’undi muntu wese uzakenera ubufasha n’ubufatanye mu bikorwa byafasha abantu mu birebana n’isanamitima amarembo akinguye kuri we.

    Ni igitabo cyanditswe n’abanditsi banyuranye barimo Dr Simon GASIBIREGE, Dr Regine UWIBEREYEHO King, Dr kamuzinzi MASENGESHO n’abandi kikaba cyarandikiwe mu gihugu cya Canada aho kibumbatiye amateka amaze imyaka 25 kikaba cyamuritswe ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 24 Ugushyingo 2022 i Kigali mu Rwanda.

  • RCA to make contribution for Rwanda’s transformation into pivot of ICT Sector in East Africa

    By On:24 Novembe

    photo

    Rwanda Coding Academy (RCA) was established in 2019, as a response to the recommendations of the “Rwanda Digital Talent Policy” as approved by the government of Rwanda in April 2018. The school aims to future talented young professionals in Rwanda with practical and advanced skills in ICT sector, specifically in the fields of programming, embedded system, and cyber security.

    Attracting the students with its slogan “Born to Code”, the education modality of RCA is somewhat distinctive from any other schools within Rwanda, which can be noticed from the characteristics of school’s curriculum seemingly flexible and transformative based on the trend of the industry concerned. RCA’s peculiar difficulty does not only apply to its curriculum, but also to the student selection and orientation.

    Total 120 new pupils who have received the highest raw marks in Ordinary Level National Examination – particularly the ones who have excellent in mathematics, physics, and English – are given opportunities to study in RCA oriented by National Examination and School Inspection Authority (NESA)in 2022. With such a high expectation on the school, RCA already produced a number of talented young individuals, who had shown a capacity of developing remarkable projects such as KOBRA, an application for visual programming designed to provide easier method for learning and experimenting with machine learning.

    In September 2021, Government of Rwanda has signed a Record of Discussion for initiation of RCA Capacity Development Project for enhancement of overall educational and operational capacity of RCA as the school providing specializing education in ICT Sector, under the partnership with Korea International Cooperation Agency (KOICA). The commencement of the project has come into reality in December 2021, and the project shall be the keystone for establishment of sustainable policies and schemes for providing RCA a basis as the school corresponding the industrial demands as well as the opportunity for implementation of innovative ideas targeting the capacity enhancement to come into practice, which shall be continued until the end of 2025.

    Certain outstanding achievements have been accomplished through collaboration of relenant Rwandan government institutions, the school, and the Korean experts providing technical consultations for development of national level and school level policies and guidelines.

    Today’s event aims to share the progress of RCA Capacity Development Project with key stakeholders of Rwanda and Korea, with Rwanda Development Board (RDB) and several institutions from ICT Sector such as ICT Chamber, BK TecHouse, Irembo, and RSwitch also invited. To strengthen the collaboration between RCA and institutions from ICT and other sectors, the signing ceremony of memorandums of understanding (MOU) is held.

    Further achievements such as procurement of equipment and materials, construction of RCA new campus, initiation of promotional events for exbition of RCA students’ capabilities in ICT field (shall be under the name ‘Hackthon’), capacity enhancement of RCA students and academic staff through invitational training to Korea and also provision of on-site training programmes are expected to be executed accordingly to see the accomplishment of Rwanda Coding Academy as fully-equipped and solid ‘meister school’.

    The project is expected to make the contribution for Rwanda’s transformation into hub of ICT Sector in East Africa.

    ❮ ❯

  • Mu Rwanda ingo 24% zimaze Guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    Imibare igaragara ku rubuga rwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi ziyongereye, ndetse n’izituye kure y’imiyoboro ubu zikaba zifite amashanyarazi zibikesha ahanini ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.Ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zose hamwe zamaze kurenga miliyoni ebyiri, kandi izisaga 24.4%, ni ukuvuga izirenga ibihumbi magana atandatu na mirongo itandatu, zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomok

    Imibare igaragaza ko mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka, ingo zigera hafi ku bihumbi makumyabiri na kimwe (20,967) zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi, izari zayahawe nabwo zageraga ku 42,948.

    Ibi bikomeje gutya, umwaka wazajya kurangira ingo zigera hafi ku bihumbi 200 zihawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Urebye n’imbaraga zirimo gushyirwa mu gukwirakwiza imiyoboro hirya no hino mu gihugu, biratanga icyizere ko intego ya 2024 ishoboka.

    James Twesigye ukuriye ishami rishinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe iterambere ry’ingufu (EDCL), avuga ko uyu muvuduko w’ukwiyongera kw’ingo zihabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba uterwa n’umushinga wunganira abakeneye kugura ibikoresho by’imirasire.

    Ati : “Nta mbogamizi umuturage akigira zijyanye n’ubushobozi, kuko Leta imwunganira mu buryo bujyanye n’uko yifite, hagendewe ku cyiciro cye cy’ubudehe. Kugira amashanyarazi ni uburenganzira bwa buri muturarwanda, kandi intego ni uko amugeraho aho yaba atuye hose”.

    Abahawe aya mashanyarazi batandukana n

    Abahawe aya mashanyarazi batandukana n’icuraburindi rya nijoro

    James Twesigye avuga ko iyi nkunganire ifatwa nk’igisubizo ku baturage bataragerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi kandi ko iyo nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo ikazagenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

    Ubu imibare y’ukwezi kwa cumi yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amshanayrazi zigera kuri 75.3%, harimo izigera kuri 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izikoresha adafatiye ku muyoboro rusange zigera kuri 24.4%.

  • Imwe mu myitwarire idakwiye mu Rukundo kuko irwangiza burundu

    Imwe mu myitwarire idakwiye mu Rukundo kuko irwangiza burundu

    Ni byiza ko ugira imyitwarire yihariye niba wifuza kugira urukundo rw’ukuri kandi rurambye.

    1.Kudafuhira umukunzi wawe

    Mu rukundo uba ugomba kwitwara nk’ufite ubutunzi bukomeye kandi ushaka kugumana nabwo bityo ukanyuzamo ugafuhira umukunzi wawe ariko bidakabije. Bituma uwo mukundana yiyumvamo ko agufitiye umumaro kuko kumufuhira bimwereka ko umukeneye. Gusa wibuke ko gufuha birenze ntampamvu nabyo bisenya urukundo. Ugomba kubyitwararika ukamwereka ko umukeneye ariko mu kinyabupfura.

    2. Kutemera guhana umwanya

    Kuba mu rukundo n’umuntu ntibivuze ngo muhorane buri gihe. Ni ngombwa ko buri wese agira igihe cyo kuba ari wenyine. Muhane umwanya buri umwe ahumeke anitekerezeho ni bura rimwe mu gihe runaka. Wirinde kumva ko niba agusabye kumureka akaba ari wenyine ari uko atakwiyumvamo, ahubwo umureke yisanzure. Guhora mwikubana bisenya urukundo mu ibanga kuko buke buke mugenda muhararukwana ukazisanga ntakidasanzwe akikubonamo.

    3. Gushaka ikintu binyuze mu kwirakaza

    Bamwe mu bakundana bajya bagira amakosa yo kuba agushakaho ikintu akibyimya ngo uzakimuhe aho kukigusaba. Ese uba wumva bizamutwara imbaraga zingana iki ngo amenye icyo ushaka utigeze uvuga ? Ikiza ni ugutanga ubutumwa bwawe mu kabiganiraho aho guceceka ngo umushyire mu mayira abiri ayoberwe impamvu wacecetse. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo mwagiranye akabazo umwe agahitamo kwirakaza mu gihe runaka nyamara siko gukemura ikibazo. Uwo ubikorera ageza aho akabirambirwa.

    4. Kwihunza ikiganiro gikomeye

    Rimwe na rimwe mujya mukenera kuganira ku ngingo ikomeye umwe akaba yahora abisubika kuko yumva iyo ngingo idatuma yisanzura, itamuha agahenge, cyangwa akumva atayikunze. Igihe cyose uba ugomba kugaragaza ubushake bwo kuganira n’umukunzi wawe cyangwa uwo mubana ku ngingo runaka. Iyo ukomeza kumwima umwanya bituma yibaza impamvu bityo urukundo rwanyu rugatangira kugana ahabi.

    5. Guhora ubona ibintu nabi

    Hari abantu badakunda umuntu uhora abona ko ibintu byose byarangiye. Buri gihe ntugire ikintu ubona mu buryo bwiza, aba akenshi bahora ari ba maganya ntiwakumva aho yashimye ikintu. Iyi myitwarire ntawe uyikunda, ntawifuza kuba iruhande rw’umuntu utagira ijambo ryamutera akanyabugabo. Niba witwara uko umenye ko ufite umwanzi w’urukundo uzarusenya gake gake mu ibanga.

    6. Gushyira hanze agaseke mubikamo ibitagenda neza

    Mu rukundo uba ugomba kubika ibanga ry’ibyo munyuramo uko byaba bimeze kose. Guhora uganira amakosa y’umukunzi wawe n’abo hanze ni amakosa akomeye. Ibyo igihe abyumvise bituma akubonamo umuntu udashobotse, utagira agatekerezo mbese wa biri hanze. Nta muntu rero wifuza gukundana n’umuntu utabasha gucunga umunwa we.

    7. Kudohoka ku kwiyitaho

    Igihe cyose uri mu rukundo uba ugomba gushyira imbaraga mu kwiyitaho. Niba umuntu agukunze abona umeze neza, ugira isuku, wambara neza, uba ugomba gukomerezaho aho kudohoka ngo wicupize. Uba ugomba kwereka umukunzi wawe ko ufite ubushake bwo gukomeza kuba mwiza umubereye. Bitabaye ibyo, azakuramo ake karenge.

    8. Kugira ibirangaza byoroshye

    Niba igihe cyose muri kumwe utabura ibyo uhugiramo umenye ko ntawe ubyishimira. Muhe akanya n’agaciro, ushyire terefone hasi, ukure izo nzara uri kurya mu kanwa n’utundi twose twakurangaza utureke. Hanga amaso urukundo rwanyu maze muganire utarangaye.

    9. Kutamutega amatwi

    Kuba babura baje imbere y’umukunzi wawe ni ikosa rikomeye. Itumanaho ni ingenzi hagati yanyu ku buryo niba muri kumwe ukeneye kugaragaza ko uhari. Wimuharira ikiganiro, wibuke ko kugira ngo ubashe gutanga ubutumwa bigendana no kubasha gutega amatwi.

    10. Gutanga ibitekerezo by’ubwana

    Niba muganira reka kuyobya ikiganiro ku ngingo runaka ngo ukimwerekezeho. Igihe cyose vuga ibintu bigaragaramo ko uri mukuru uganire nk’ufite ibitekerezo. Ibi bishoboka iyo mushaka kumvana bitari ugukomeretsanya cyangwa gucyurirana. Ntawe uzifuza kuganira n’umuntu w’imyaka 30 utanga ibitekerezo nk’iby’umwana w’imyaka 12.

    11. Kutamenya gushimira

    Ni byiza ko urukundo rwanyu rugira intego yo gukomera no kuramba. Kora uko ushoboye umukunzi wawe abone uburyo umushimira, uburyo kuba ahari ari ingenzi kuri wowe. Niba uri indashima ntazifuza kuhaguma, muhe impamvu ituma ahaba kubwawe.

    12. Kwitega ibintu bidashoboka

    Mu rukundo rwanyu mwikwiha intego zidasobanutse. Iyo zitagezweho kubera ko zidasobanutse bituma mutenguhana bigatuma mutsindwa. Ntawifuza guhora asezeranya ibidasohora, bitanashoboka.

    Niba uri mu rukundo menya ko hari abanzi barwo batari rubanda ahubwo bari muri wowe. Kora uko ushoboye ibyo tukubwiye n’ibindi usanzwe uzi ubigendere kure ubone kubaka no gukunda ururamba.