Blog

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Chantilly mu Bufaransa

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Chantilly mu Bufaransa

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa mu Mujyi wa Chantilly aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku miyoborere n’izindi ngeri zose z’iterambere, World Policy Conference (WPC), ahaganirirwamo uburyo buboneye bw’imibereho idaheza kandi yisangwamo na buri gihugu ku Isi.

    Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama ya 18 hamwe n’abandi bayobozi batandukanye ku Isi. Azahuriramo kandi n’umuyobozi wa WPC unayobora Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe guteza imbere imibanire mpuzamahanga, Ifri, Thierry de Montbrial.

    WPC ni inama mpuzamahanga ihuza abantu b’ingeri zinyuranye baturutse ku Isi, bakaganira ku ngingo zishingiye ku guteza imbere imikoranire itabogamye, ishingiye ku bwubahane hagati y’ibihugu.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame na Thierry de Montbrial baraza guhurira mu musangiro, ahari butangirwe ibiganiro binyuranye birimo imiterere y’imikoranire mpuzamahanga hagati y’ibihugu muri iki gihe, uruhare rwa politiki mpuzamahanga ndetse n’izindi ngingo zireba Afurika.

    WPC yashinzwe mu 2008 igamije guteza imbere imiyoborere myiza ku Isi, gusuzuma no kuganira ku bisubizo biboneye ku bibazo byo mu karere na mpuzamamahanga, ku buryo bwo kubaka icyizere n’ubworoherane.

    Mu bayobozi bandi bategerejwe muri iyi nama harimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, uza kugeza ijambo ku bayitabiriye.

    Abandi ni Perezida wa Sena y’u Bufaransa, Gérard Larcher; Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu, Nabil Fahmy; Umujyanama mu bya dipolomasi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Anwar Gargash; Perezida wa Institut du Monde Arabe, Anne-Claire Legendre; Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies, Patrick Pouyanné; uwashinze ikigo cy’ishoramari cyo mu Bufaransa, Ardian, Dominique Senequier n’abandi.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Chantilly mu Bufaransa

  • Gen. Makenga yasoje amahugurwa y’abayobozi mu bice bigenzurwa na AFC/M23

    Gen. Makenga yasoje amahugurwa y’abayobozi mu bice bigenzurwa na AFC/M23

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Général-Major Sultani Makenga, ku wa Kane yayoboye umuhango ukomeye wo gusoza amahugurwa y’abayobozi mu nzego za politiki n’ubuyobozi bw’ibanze, yateguwe na AFC/M23, mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kuvugurura no kongera kubaka inzego za Leta.

    Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, aya mahugurwa ari mu “murongo udasubirwaho ugamije gushyiraho ubuyobozi bushya mu bice bigenzurwa na wo, bushingiye ku miyoborere myiza, gukora neza no gukorera abaturage.”

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu bya politiki n’igisirikare babarirwa, barimo Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto.

    Abahuguwe uko ari 395, bongerewe ubumenyi mu miyoborere, ubuyobozi no gucunga neza ibijyanye n’imirimo ya Leta.

    Gen. Makenga mu ijambo rye, yasabye abahawe impamyabumenyi gushyira mu bikorwa ako kanya ibyo bigishijwe, bakabikora mu nyungu z’abaturage gusa.

    Yagaragaje ko bariya bayobozi ari bo shingiro ryo kwibohora nyako no kubaka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irambye.

    Ati: “Ntihagikenewe amasezerano, ahubwo hakenewe ibikorwa bifatika bigamije inyungu z’abaturage.”

    Abitabiriye ariya mahugurwa yaberaga mu kigo cya Kanombe muri Teritwari ya Rutshuru, bagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize, bibanda ku gukorera abaturage, gukorera mu mucyo no kurwanya imigirire mibi.

  • U Rwanda na RDC byasuzumye aho bigeze byubahiriza amasezerano ya Washington

    U Rwanda na RDC byasuzumye aho bigeze byubahiriza amasezerano ya Washington

    Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama ya gatanu y’urwego ruhuriweho, basuzuma aho bigeze byubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington.

    Uru rwego rwashinzwe hashingiwe ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington tariki ya 27 Kamena 2025. Rufite inshingano yo gukurikirana iyubahirizwa ry’ingingo zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.

    Tariki ya 17 n’iya 18 Werurwe 2026, abahagarariye ibi bihugu bahuriye mu nama y’uru rwego i Washington, bemeranya ku ngamba zo guhosha umwuka mubi no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.

    Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo kubaha ubusugire n’ubwigenge bwa buri gihugu, gushyira imbaraga mu bikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi no kurinda abasivili bose.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko abahagarariye ibi bihugu, Qatar n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bongeye guhura tariki ya 23 Mata 2026, buri ruhande rwerekana aho rugeze rwubahiriza imyanzuro yo mu kwezi gushize.

    Iyi Minisiteri yagaragaje ko u Rwanda na RDC byagaragaje ko bishaka ko amahoro aboneka mu karere, kandi ko bizakomeza gukora ibyo bisabwa, byubakiye ku ntambwe zimaze guterwa.

    Umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, ni umwe mu bitabira inama z’uru rwego kuva rwajyaho. Kuri uyu wa 24 Mata yatangaje ko u Rwanda byumvikanye kongera guhosha umwuka mubi no kubahiriza amasezerano y’amahoro.

    Boulos yagize ati “RDC n’u Rwanda byashimangiye ubushake bwo guhosha umwuka mubi no gukomeza kubahiriza amasezerano y’amahoro, byubakiye ku byagezweho bishingiye ku nama yabereye i Washington muri Werurwe.”

    Amasezerano y’amahoro yasinywe muri Kamena mu mwaka ushize yateganyaga ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizamara iminsi 90, ariko hagiye gushira umwaka nta gifatika kiragerwaho.

    Nubwo tariki ya 29 Werurwe igisirikare cya RDC cyatangaje ko kigiye gutangira kugaba ibitero kuri FDLR bigamije kuyisenya, Leta y’u Rwanda igaragaza ko uyu mutwe ukomeje kwidegembya, no guhabwa ubufasha na Leta ya RDC.

    Hashize hafi umwaka amasezerano ya Washington asinywe, ariko umusaruro wayo uracyari kure

    Massad Boulos yatangaje ko u Rwanda na RDC byumvikanye ‘gukomeza’ kubahiriza amasezerano y’amahoro

  • Iran: Komanda w’igisirikare yavuze ku bumwe bafite nyuma ya Trump wavuze ko hari ‘imirwano imbere’ mu bategetsi

    Iran: Komanda w’igisirikare yavuze ku bumwe bafite nyuma ya Trump wavuze ko hari ‘imirwano imbere’ mu bategetsi

    Brigadier General Esmail Qaani komanda w’umutwe w’ingabo za Iran wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) ishami rya Quds yiyongereye ku bandi bategetsi bavuze ku bumwe bwa Iran no gukomera k’ubutegetsi nyuma y’uko Perezida Trump avuze ko imbere muri butegetsi bwa Iran hari ibibazo.

    Kuwa kane, Trump yavuze ko hari “imirwano y’imbere” mu butegetsi bwa Iran, kandi ko abanya-Iran “batazi neza utegeka” igihugu.

    Bamwe mu bategetsi ba Iran bahise batangira gusubiza, bavuga ko Iran yunze ubumwe muri ibi bihe irimo.

    Esmail Qaani yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko “Umugongo” w’abarwanyi ba Iran ari “ubumwe bw’imihana no gukorana neza kw’abategetsi”.

    Yanditse ati: “Mu bumwe bukomeye nk’icyuma bw’igihugu na leta, no mu kubaha kuzuye umutegetsi w’ikirenga, tuzatuma uwaduteye abyicuza”

    Esmail yavuze ibi nyuma y’andi matangazo ya perezida wa Iran, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’umukuru w’inteko ishinga amategeko nabo bavuze basubiza Trump.

  • U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 317 batashye bava muri RDC

    U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 317 batashye bava muri RDC

    Kuri uyu wa Gatanu, ku mupaka munini wa La Corniche OSBP, u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 317 batashye bava muri RDC aho bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias.

    HGrGsWEX0AAeb4z

    Mu butumwa yabahaye yababwiye ko gutaha bakava muri RDC bakaza mu gihugu cyabo ari intambwe ikomeye bateye mu rugendo batangiye rwo kwiteza imbere iwabo aho bazaba badahezwa ku iterambere kuko nabo bazarigiramo uruhare.

    HGrGsZhWgAApl9N
    HGrGsbtX0AEg3rC

    Abanyarwanda baherukaga kwakira ni 403 na bo banyuze ku mupaka wa La Corniche OSBP, ku itariki 16 Mata, baturutse i Goma muri DRC, bakaba barakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Murindwa, bajyanwa mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

  • Goma: Umuyobozi wa MONUSCO yasabye guhagarika ibitero bya drones

    Goma: Umuyobozi wa MONUSCO yasabye guhagarika ibitero bya drones

    Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, yasabye kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 24 Mata 2026, guhagarika ikoreshwa ry’indege zitagira abadereva mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    James Swan yatangarije ibi mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu ruzinduko rwe rwa mbere muri uyu mujyi ubarizwamo inzego zitandukanye z’umutwe wa politiki na gisirikare wa AFC / M23.

    HGqWomtW8AApDUc

    Ubusabe bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe Kubungabunga Amahoro muri RDC buje mu gihe ibintu bitoroshye na gato muri kiriya gice cy’uburasirazuba bw’igihugu.

    Ingabo za Congo (FARDC) zakajije umurego mu kugaba ibitero by’indege zitagira abadereva mu turere tugenzurwa na AFC/ M23, turimo na Minembwe, aho indege zitagira abapilote za FARDC ziheruka gutera ibisasu kuri kaminuza y’i Minembwe na radiyo yaho ku itariki ya 22 Mata.

  • Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara rugiye kuvugururwa

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara rugiye kuvugururwa

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko hari gushakwa uburyo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara ruri muri Tanzania rwavugururwa, rukubakwa neza bijyanye n’igihe.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ubwo ku biro by’Intara y’Iburasirazuba haberaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba n’aba Komine zahujwe zikabyara Akarere ka Rwamagana, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Muri Tanzania mu Ntara ya Kagera mu Karere ka Ngara hubatsweyo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho rushyinguyemo imibiri 917 y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi w’Akagera.

    Ni urwibutso rutubatse neza ugereranyije n’uburyo izindi zigenda zivugururwa zikubakwa neza. Bamwe mu bafite ababo bahashyinguye bahora basaba Leta kubaka neza uru rwibutso cyangwa ikazana iyi mibiri igashyingurwa mu cyubahiro mu Rwanda. Mu myaka yashize Tanzania yari yaremeye kurwubaka neza ariko ntibyakozwe.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko kuri ubu bari gufatanya n’Igihugu cya Tanzania mu kuvugurura uru rwibutso.

    Ati “ Turi gufatanya n’ubuyobozi bw’Igihugu cy’abaturanyi tubifashijwemo na Minisiteri ifite ububanyi n’amahanga mu nshingano kugira ngo uru rwibutso na rwo ruvugururwe, rube rubitse imibiri y’abacu ariko rumeze neza.’’

    Visi Perezida wa Sena, Dr. Alvela Mukabaramba, yavuze ko mu bibazo byagaragajwe na bo bazafatanya mu kubikorera ubuvugizi birimo kubaka neza inzibutso zitari zubakwa, gushyira ibimenyetso by’amateka ya Jenoside aho bigomba kujya ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Ati “Ubonye amafoto yarwo ameze nabi cyane, abayobozi babishinzwe bamwe bari hano, abo mu Nteko Ishinga Amategeko turi kumwe hano twagira icyo tubikoraho nk’uko babidusabye tugakora ubuvugizi. Bimwe bikeneye ingengo y’imari, abahagarariye Inteko Ishinga Amategeko bari hano rero harimo abashinzwe ingengo y’imari n’Abasenateri barahari rero tuzagira icyo tubikoraho kugira ngo bikemuke.’’

    IGIHE yamenye ko mu minsi ishize hari itsinda rihagarariye u Rwanda ryagiye muri Tanzania kuganira kuri iki kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo. Kuri ubu hari gukorwa inyigo n’igishushanyo mbonera cy’uru rwibutso ku buryo umunsi ibihugu byombi bizayemeranyaho ruzahita rwubakwa.

    Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abo mu ntara y’Iburasirazuba mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guverineri Rubingisa yavuze ko hari ibiganiro ku buryo uru rwibutso rwa Ngara rwakubakwa mu buryo bwiza

    Visi Perezida wa Sena, Dr. Alvera Mukaramba yavuze ko bazakomeza gukora ubuvugizi

  • Perezida Kagame na Xu Hui baganiriye ku gushinga uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi

    Perezida Kagame na Xu Hui baganiriye ku gushinga uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi

    Perezida Paul Kagame yakiriye Xu Hui, uyobora Sosiyete y’Ishoramari ya Rich Resource International Investments; Visi Perezida n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding, zombi zo mu Bushinwa n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda.

    Umukuru w’Igihugu yakiriye Xu Hui ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mata 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje.

    Mu itangazo Village Urugwiro yashyize hanze rigira riti: ”Ibiganiro bagiranye byibanze ku mahirwe ashoboka yo gushora imari, harimo no gushinga uruganda rwo guteranya imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, bijyanye na gahunda y’igihugu yo guteza imbere inganda no gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.”

    Kuva mu 2020, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwinjiza cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurwanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ingano y’ibikomoka kuri lisansi Igihugu gikoresha cyane ko mu gihe igiciro cyabyo gitumbagira kubera ibibazo by’intambara biri hirya no hino ku Isi.

    Imibare igaragaza ko 43% by’imodoka zinjira mu gihugu ari izikoresha lisanzi n’amashanyarazi (hybrid) aho mu mwaka mu 2024 imodoka z’amashanyarazi gusa zari 512, mu gihe hiyongereyeho izikoresha amashanyarazi na lisansi ziba 7,172.

    Muri rusange izo modoka ziriyongera kuko Leta yazikuriyeho umusoro ku nyongeragaciro, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n’ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

    Imodoka z’amashanyarazi ziboneka mu Rwanda ni iz’uruganda rwa Kia na Hyundai zo muri Koreya, iz’inganda z’Abashinwa nka BYD, Dongfeng, Nissan n’iza Toyota zo mu bwoko bwa RAV4. Guverinoma iherutse kugura bisi 300 zikoreshwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali zirimo n’izikoresha amashanyarazi.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika birimo imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi, nk’uko Ikigo Rho Motion giheruka kubigaragaza mu 2025.

    Perezida Paul Kagame na Xu Hui baganiriye ku gushinga uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda

  • Rusizi: Abanyarwanda 54 batahutse bavuye mu mashyamba ya RDC

    Rusizi: Abanyarwanda 54 batahutse bavuye mu mashyamba ya RDC

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, Abanyarwanda 54 biganjemo abana batashye banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere, bavuye mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Aba banyarwanda barimo abana 43 abagore 11, bavuga ko ubuzima bwari bugoye cyane kubera intambara z’imitwe yitwaje intwaro zibera mu bice bari batuyemo ndetse no gusahurwa ibyo bakoreye.

    Hagumimana Jeanine yagize ati: “Twebwe twari i Masisi ariko hari intambara nyinshi iyo wajyaga gushakisha ariko wahura n’abasirikare bagahita bakwambura, ubwo ukabura icyo ushyira abana. Buri gihe kandi ni uguhora twumva induru z’abasirikare barasana, kugira ngo umuntu abone amakuru yizewe biba bigoye ndetse no kugera aho ushobora gutaha ni urugendo runini bityo gutaha byari ingorabahizi.”

    Akomeza agira ati: “Umugabo wanjye baramutwaye, aho twari turi abasirikare baraje batwara abagabo bose ndetse n’abasore byatumye mpita nshaka gutaha.”

    Uwamahoro Genereuse yunzemo ati: “Urusaku rw’amasasu ndetse n’abatwakaga ibyo dufite byatumye ntaha, maze mbwira umutware wanjye ko nitahiye maze na we araza, tumenya ko hari HCR maze turataha.” 

    Aba banyarwanda bakomeza bavuga ko bakiriwe neza akaba ari yo mpamvu basaba bagenzi babo basigayeyo gutaha.

    Yongeraho ati: “Nasizeyo mukuru wanjye na we namenya ko nagezeyo neza azashaka uburyo ahita aza kuko hariya hantu batwaka ihene abandi bakadukubita. Dore nk’ubu abana banjye bamaze imyaka itatu n’igice batiga. Abasigayeyo Imana ibacire inzira babone uko bataha.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yashimiye abo Banyarwanda kubera amahitamo meza bityo abasaba gufatanya n’abandi Banyarwanda basanze.

    Ati: “Ni ukubashimira ko bahisemo neza kugaruka mu gihugu cyababyaye, Igihugu cy’amahoro. Icyo tubasaba ni ukuza bagafatanya n’Abanyarwanda basanze kucyubaka, ubu u Rwanda rurakataje mu kubaka iterambere ry’ubumwe n’ubudaheranwa ndetse no kubaka umuryango nyarwanda tutaretse n’iterambere ry’ibikorwa remezo ndetse n’imibereho myiza.”

    Aba Banyarwanda bakaba bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, bagahabwa ibyangombwa by’ibanze, aho bazava berekeza mu Turere bakomokamo. Kuva mu 2025 kugeza ubu muri Mata 2026, Abanyarwanda 2,828 bamaze kunyura muri iyo nkambi y’agateganyo.

    • Hashize amasaha 3

  • Kigali: Bisi zahawe ibisate by’imihanda zonyine

    Kigali: Bisi zahawe ibisate by’imihanda zonyine

    Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026 hari imihanda imwe n’imwe izaba ifite ibisate byagenewe bisi zitwara abagenzi mu buryo rusange mu masaha agaragaramo abagenzi benshi.

    Mu itangazo umujyi wa Kigali washyize hanze kuri uyu 23 Mata 2026 wavuze ko mu mihanda imwe n’imwe yo muri uyu mujyi hari ibisate by’imihanda bizajya bikoreshwa na bisi n’ibindi binyabiziga ndakumirwa mu masaha abonekamo abagenzi benhsi.

    Watangaje ko mu masaha ya mu gitondo ibi bizajya bihera sa sukumi n’ebyiri kugeza sa yine (06h00-10h00) mu gihe nimugoroba bizajya bitangira kuza sa kumi n’imwe kugera satatu (17h00-21h00). Iyi mihanda izashyirwaho ibyapa byabugenewe byerekana iyi gahunda.

    Mu yandi masaha iyi mihanda izajya ikoreshwa n’ibinyabiziga byose mu buryo busanzwe.

    Imihanda izatangirizwamo iki gikorwa ni umuhanda uturuka kuri Rondpoint y’umujyi wa Kigali-Peyaje ugakomeza mu Kanogo-Rwandex na Sonatube ukagera mu Giporoso no ku Cyamitsingi.

    Undi ni uturuka Sonatube-Kicukiro Centre ukagera muri Gare ya Nyanza.

    Hari kandi undi uturuka muri Gare mu mujyi Downtown umanuka ahahoze gereza ya 1930 ugaca kuri Rondpoint yo mu mujyi ugakomeza Yamaha ukagera muri Gare ya Nyabugogo.

    Nanone kandi hari umuhanda uturuka kuri Hotel Gloria ugakomeza ku isoko rya Nyarugenge ukagera kuri City Plaza.

    Umujyi wa Kigali wagiriye inama abantu bafite imodoka zabo bakoresha iyi mihanda kuzakoresha indi mihanda itazaberamo iki gikorwa cyangwa kuzajya bazinduka mbere y’uko amasaha yagenewe bisi agera cyangwa nanone bagategereza igihe amasaha yahariwe bisi ibisate by’imihanda arangira.

    Wasabye abantu bafite imodoka zabo bwite kandi ko mu gihe bitari ngombwa bajya batega bisi bagatwara izabo mu gihe biri ngombwa cyangwa mu gihe amasaha yahariwe bisi amugereyeho ko yaparika imodoka ye ahabunewe agakomeza urugendo na bisi.

    Iyi gahunda umujyi wa Kigali uyishyizeho mu gihe yashize iminsi Leta y’u Rwanda igira abantu bafite imodoka zabo kuziparika mu gihe biri ngombwa bagatangira gukoresha bisi rusange bitewe n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’intambara Amerika yashoje kuri Iran.

    Intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati yatumye ibikomoka kuri peteroli bihenda cyane kubera inzira ya Hormuz yanyuzwagamo 20% by’ibicuruzwa ku Isi yafunzwe na Iran.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yateguje Abaturarwanda kwitwara nk’abari mu bihe bidasanzwe kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ateguza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka.

    Kugeza ubu mu Rwanda ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse cyane aho kuri ubu litiro ya Lisanse iri kugura 2938 Frw mu gihe iya Mazutu iri kugura 2205 Frw.

    facebook sharing button email sharing button