AmakuruNewsPoliticsPolitikiUncategorized

U Rwanda na RDC byasuzumye aho bigeze byubahiriza amasezerano ya Washington

Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama ya gatanu y’urwego ruhuriweho, basuzuma aho bigeze byubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington.

Uru rwego rwashinzwe hashingiwe ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington tariki ya 27 Kamena 2025. Rufite inshingano yo gukurikirana iyubahirizwa ry’ingingo zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Tariki ya 17 n’iya 18 Werurwe 2026, abahagarariye ibi bihugu bahuriye mu nama y’uru rwego i Washington, bemeranya ku ngamba zo guhosha umwuka mubi no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo kubaha ubusugire n’ubwigenge bwa buri gihugu, gushyira imbaraga mu bikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi no kurinda abasivili bose.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko abahagarariye ibi bihugu, Qatar n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bongeye guhura tariki ya 23 Mata 2026, buri ruhande rwerekana aho rugeze rwubahiriza imyanzuro yo mu kwezi gushize.

Iyi Minisiteri yagaragaje ko u Rwanda na RDC byagaragaje ko bishaka ko amahoro aboneka mu karere, kandi ko bizakomeza gukora ibyo bisabwa, byubakiye ku ntambwe zimaze guterwa.

Umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, ni umwe mu bitabira inama z’uru rwego kuva rwajyaho. Kuri uyu wa 24 Mata yatangaje ko u Rwanda byumvikanye kongera guhosha umwuka mubi no kubahiriza amasezerano y’amahoro.

Boulos yagize ati “RDC n’u Rwanda byashimangiye ubushake bwo guhosha umwuka mubi no gukomeza kubahiriza amasezerano y’amahoro, byubakiye ku byagezweho bishingiye ku nama yabereye i Washington muri Werurwe.”

Amasezerano y’amahoro yasinywe muri Kamena mu mwaka ushize yateganyaga ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizamara iminsi 90, ariko hagiye gushira umwaka nta gifatika kiragerwaho.

Nubwo tariki ya 29 Werurwe igisirikare cya RDC cyatangaje ko kigiye gutangira kugaba ibitero kuri FDLR bigamije kuyisenya, Leta y’u Rwanda igaragaza ko uyu mutwe ukomeje kwidegembya, no guhabwa ubufasha na Leta ya RDC.

Hashize hafi umwaka amasezerano ya Washington asinywe, ariko umusaruro wayo uracyari kure

Massad Boulos yatangaje ko u Rwanda na RDC byumvikanye ‘gukomeza’ kubahiriza amasezerano y’amahoro

Loading