Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abajenoderi bibwira ko babonye ubuhungiro mu Bufaransa
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakuriye inzira ku murima abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibwira ko babonye ubuhungiro mu gihugu cyabo.
Yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 2 Kamena 2026, ubwo ku nkombe z’umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris hafungurwaga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa ‘Les Archives’.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bo muri Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, n’abarokotse Jenoside.
Perezida Macron yagaragaje ko mu gihe hari ababa bashaka kugoreka amateka nk’aya Jenoside, abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kugaragaza ukuri, bagaha umwanya abarokotse kugira ngo batange ubuhamya ndetse n’abahanga mu mateka.
Yasobanuye ko mu rugendo rw’ubutabera, hari Abanyarwanda bagejejwe mu nkiko, bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside, kandi ko byari ngombwa ko baburanishwa.
Ati “Mu myaka ya vuba, ubutabera bw’u Bufaransa bwakomeje akazi kabwo, kari ngombwa. Imanza zarabaye kandi andi maperereza arakomeje.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yashimangiye ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, bityo abakoze Jenoside, bakajya mu Bufaransa bibwira ko ari ho bazihishira ubutabera, bibeshye cyane.
Ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Kandi abatekereje ko babonye igihugu cyacu nk’ubuhungiro bw’iteka, ubutabera bw’u Bufaransa bwababoneye igisubizo. Nta cyaha cyibasiye inyokomuntu kizasaza cyangwa ngo ntigihanwe. Mbisubiremo, ubutabera buzatangwa.”
Uretse kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside nka Dr. Rwamucyo Eugène, Dr. Sosthène Munyemana, Philippe Hategekimana na Claude Muhayimana, Perezida Macron yatangaje ko buzanakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kimwe mu bikoresho bikomeye byifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango, harimo ibitangazamakuru nka radiyo-televiziyo RTLM yakoreragaho abanyamakuru barimo Habimana Kantano na Valerie Bemeriki.
Perezida Macron yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, haracyariho ibinyamakuru bikora nka RTLM, asaba abantu gufungura amaso, bakabirwanya bivuye inyuma kugira ngo bidakomeza kuroha sosiyete mu manga.
Yagize ati “Ni gute tutakangaranywa n’imbaraga z’icengezamatwara rikwirakwizwa ku ikoranabuhanga? Kuri za ecrans zacu, hari izindi za RTLM. Nidukanguke turwanye ingengabitekerezo ishingiye ku moko n’ivanguraruhu iri kwimikwa hirya no hino.”
Leta y’u Bufaransa yashyizeho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside. Umwanditse w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, ni umwe mu bahamijwe ibi byaha, kubera igitabo gihakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.


![]()

