CECYDAR mu myiteguro ya Yubile y’imyaka 25 imaze hanibukwa uwayitangije ariwe Rugamba Sipiriyani

Umuryango CECYDAR uri mubikorwa by'indashyikirwa, bigamije gutuma urushaho gushinga imizi ndetse no kwiyubaka mu bikorwa bitandukanye ,bishingiye ahanini ku impuhwe n'urukundo nk'umurage byasizwe nabawawutangije, aribo  Rugamba Cyprien hamwe numugore  we Daphrose baje kuvutswa ubuzima mu gihe cya Genoside yakorerwe Abatutsi muri Mata 1994.

Abana barerwa na CECYDAR ubwo basazwe n'ibyishimo mugitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Centre.

Abari abaterashozi bahinduka abaterashema 

CECYDAR (Centre Cyprien Daphrose Rugamba ) ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta wabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1992, ushingwa na Rugamba Sipiriyani afatanyije numgore we Daphrose Rugamba , nyuma yo kubona imibereho mibi y’abana bo mu muhanda n’uburyo birwanaho ngo baramuke , nibwo bafashe icyemezo cyo gutangiza igikorwa cy’impuhwe cyo kwita kuri abo bana, nuko batangiza ikigo cyitwaga Fidesco Rwanda nyuma kiza kuba CECYDAR.

Iki kigo cyakira abana kuva ku myaka 5 bavuye ku muhanda kikabafasha gusubira mu buzima busanzwe bwo mu muryango , aho biga amashuri abanza mu kigo cya Primaire bagahabwa amasomo asanzwe ya porogaramu ya Leta y’uburezi, siporo, ubukorikori, ubuhanzi, n’ibindi bituma bibagirwa ubuzima bubi babagamo nyuma bakazashaka uburyo bwo kubahuza n’imiryango yabo babagamo mbere.

Iki kigo kandi byumwihariko cyakira abana b’abahungu gusa bitewe n’ubushobozi ndetse n’uburyo bwo kubitaho iki kigo gifite, kikaba kibavana mu kigo ngororamuco cya Gitagata cyashyizweho na Leta,aho kuri ubu iki kigo gifite abana 61 bacumbitse muri iki kigo.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iki kigo kimaze gishinzwe biteganyijwe kuzaba tariki ya 1 n’iya 2 Nzeri, aho hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki ya 1 Nzeri ndetse n’igitambo cya misa kizabera kuri Centre ya Emmanuel n’ibirori nyirizina byo kwizihiza isaburu tariki ya 2 Nzeri, 2017.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *