Haravugwa Ruswa mu bugenzuzi bwakozwe mu nganda zikora ibyo kurya

Guhera muri Mata 2020,  Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge , (Rwanda Standard Board , RBS), ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority , RRA)  hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibyo kurya , kunywa n’imiti (Rwanda FDA) ibi bigo byakoze ubugenzuzi mu nganda zikora ibiribwa  n’ibyo kunywa mu gihe igihugu cyari gihugiye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19  nyuma biza kugaragara ko hatanzwe ruswa kuri zimwe mu nganda zakoreweho ubugenzuzi.

Hakozwe ubugenzuzi bareba imikorere y’inganda cyane kubyo zikora  niba huzuzwa ibiro, amabwiriza y’ubuziranenge , gutanga inyemezabwishyu.  Hari zimwe mu nganda zagiye zifungwa kubera kutuzuza ibisabwa izindi zihabwa igihe cyo gukosora bimwe mubyo zitari zujuje.

Zimwe mu nganda zishyirwa mu majwi harimo uruganda Montabory campany  rukorera mu murenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo  ni rumwe mu nganda ziza ku isonga muzatanze ruswa  kuko hari amakuru yizewe n’umubare w’amafaranga yatanze n’uko yatanze ku bagenzuzi kugirango bazikingire  ikibaba cy’amakosa  bari  bafite.

Muri ayo makosa harimo gudatanga inyemezabwishyu, kutubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, gukorera ahatemewe n’ibindi bitandukanye. Ubusanzwe uru ruganda rufite urundi rurushamikiyeho ruri I Rwamagana narwo rutujuje ubuziranenge kuko rwegereye uruganda rukora ibyuma by’ubwubatsi kandi amabwiriza y’ubuziranenge avuga ko uruganda rutunganya ibyo kurya rugomba kuba ruri nibura muri Metero 500.

Muri iri genzura zimwe mu nganda zarenze ku mabwiriza zikomeza gukora ndetse izindi zirafungura nyamara zitarakoze ibyo zagombaga gukora. Mu nganda twasuye zirimo uruganda NGK campany Ldt , rukora ifu yitwa AGAHOZABANA ikorerwa mu Rwanda mu Murenge wa Gatsata igacururizwa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo( DRC) twasanze rukora kandi mu igenzura ryakozwe rwari rwarafunzwe nyuma rugafungura nta burenganzira rugacibwa Amande.

Ariko wareba ugasanga ibyo basabwe gukosora ntibyagezweho nk’uko babisabwe, ukibaza icyo bagendeyeho bongera gukora .

Umukozi Ushinzwe ubuziranenge rw’ibikorerwa mu Ruganda AGAHOZABANA, Florida Uwizeyimana, avuga ko basuwe bagahagarikwa gukora kubera ibyo batari bujuje , nyuma bakarenga ku mategeko bakifungurira , bagacibwa amande . ko ubu bari gukora ariko hari ibyo bakosoye n’ibitarakosoka gusa ahakana ko batanzwe ruswa kugirango bemererwe gukomeza gukora.

Ibi byakozwe no mu ruganda Luwa Campany rukorera mu karere ka Kicukiro munsi y’urusengero rw’Abahamya ba Yehova, ruhuje ikibazo n’izi zafungiwe kubera ibyo batujuje, nyuma bakifungurira bagaca ingufuri bakagumya gukora binyuranije n’amabwiriza izi nzego zirebera , bagahanwa ariko ugasanga ntacyakosowe kigaragara mubyari byatumye baba bahagaritswe by’agateganyo.

Mubyari byatumye Luwa company, ruhagarikwa harimo kuba ikorera mu Rugo rw’umuntu nk’uruganda rusakuriza abaturage , imitunganyirize y’umutsima w’ibigori itari myiza n’ibindi bitandukanye uru ruganda Kandi nyuma rwakorewe ubugenzuzi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, Isuku n’isukura (WASAC) basanze rumaze igihe kinini rwiba amazi .

Umuyobozi  muri Minisiteri y’ubucuruzi  n’inganda  ushinwze inganda ,Mugwiza Telesphore , ku kibazo cy’abugenzuzi bwakozwe mu nganda  guhera mu Mata 2020,  hakagaragara zimwe mu nganda zakomeje gukora kandi izindi zigahanwa izindi zigacibwa amande kubera ko zimwe zatanze Ruswa , avuga ko icyo kibazo ari ubwa mbere bacyumvise ariko bagiye kugikurikirana bafatanije n’izinde nzego bireba.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo gishinzwe kugenzura ibyo kurya, ibyo kunywa n’imiti (Rwanda FDA), Dr. Karangwa  Charles, avuga ko nk’ikigo abereye umuyobozi ko bagiye gukurikirana bamwe mubagiye muri iri genzura hagira uwo bigaragara ko yabigizemo uruhare akabihanirwa aho gukomeza kunyuranya n’intego z’ikigo zo kugenzura ubuziranenge , ati” Ntaho twaba tugana tunyuranya n’ibyo dukora aho kugenzura nkuko bisabwa tugashyigikira ibitemewe mu buryo bunyuranije n’amategeko”.

Dr Karangwa Charles,  avuga ko uburyo bwo gusuzuma ibiribwa n’imiti buzasiga hari igihindutse mu mikorere yaba abakorera mu Rwanda n’ababitumiza hanze.

Mu Rwanda habarurwa inganda zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa 647 aho 300 zasabye gukorerwa isuzuma na ho mu miti ibihumbi 6 iri ku isoko 1200 yasabiwe gusuzumwa.

 

 

Uwamaliya Florence na Nkundiye Eric Bertrand ( inkuru icukumbuye )

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *