Nyarugenge: Urubyiruko rurafashwa gukoresha neza
ikoranabuhanga

Inzu ndangamuco  y’urubyiruko iherereye Kimisagara, hakunze guteranira abana bingeri zose
biga imikino itandukanye aho usanga ikoranabuhanga ariryo ryitabirwa n’abana benshi abarezi
barimo kwigisha ababana uburyo bakoresha neza iri kuranabuhanga kugira ngo rizabagirire
akamaro aho kubicira ubuzima.

Jeannette Uwimana.ni umunyamabanga  w’inzu y’ubwidagaduriro ya Kimisagara yavuze ko kuri
we buri mwana wese wifuza kubagana ko bamwakira ko ntakigero runaka basubiza inyuma,
kandi ko abana babagana bahakura ubumenyi buhagije kuko baba bafite abarimu babakurikirana.
Yagize Ati .”nkubu mu biruhuko tuba twiteguye kwakira abana basaga 300 baje gukurikirana
imikino itandukanye  burumwe ahitamo umukino ashatse bitewe n’imbaraga akoresha ariko
abenshi bigira ku ikoranabuhanga.”

Yavuze ku mahirwe abana bagana iki kigo  mu gihe bakigannye aho kugira ngo bajye mu
mihanda cyangwa mu bindi bidafite umumaro, anasaba n’ababyeyi kubohereza abana kuko
bahakura impano zitandukannye zababeshaho mu gihe kiri imbere.

MC, Wakanda ni umwe mu bahatanga ubumenyi, aganira n’ikinyakuru Imena agira yagize ati
“hano muri iki kigo twakira abana bose baje batugana haba abakobwa cyangwa abahungu kuko
icyo tugamije ni ukubaha  n’ubumenyi  butandukanye kuri bose kugira ngo ibiruhuko bitababera
birebire cyangwa bakaba babikoramo ibitabafitiye akamaro.”

Avuga ko impamvu nyamukuru urubyiruko rukunze kugana  inzu y’imidagaduriro  ko ahanini
baba bashaka kwiga ikoranabuhanga  kugira ngo  baryifashishe mu byo bakunze gukora cyane
nk’umuziki. Yatanze urugero, aho agiri Ati .”abana bakunze kuza kuri mudasobwa
bagasubiramo indirimbo zabahanzi bikabafasha nabo kuzisubiramo neza cyangwa bagahanga
izabo bifashishije injyana yahandi.”

Yemeza ko abana bafashijwe neza gukoresha ikoranabuhanga neza bahavana ubumenyi
butandukanye kandi bikabagirira akamaro, ariko ko na none iyo utabakurikiranye bashobora
gutana bakaba bajya mu bindi byabica burundu. Ati “kubera ko abaje hano tuba tubakurikirana,
hari aho ugera ugasanga hari nk’abana batannye bakigira mu kureba amafirime y’urukozasoni,
iyo mbibonye hari abari kubireba bamunciye mu rihumye mbavana mu bandi kugira ngo
batabanduza iyo mico mibi baba badukannye. Ubwo tukaboneraho kubaganiriza no kubereka
ububi bw’ibyo barimo, tukabagira inama y’ibyo bagomba kujya bibandaho ku
ikoranabuhanga.”  

Uwase Yvonne n’umwe mu rubyiruko twahasanze ukurikirana ibijyanye nikoranabuhanga 
yadutangarije ko afite byinshi yamenye kuri mudasombwa. Ati”.Ndashimira mwarimu kuko naje
aha ntazi gufungura  imashini none ubu nsigaye mbizi aho njya kumbuga nkoranyambaga nange
nkatanga igitecyerezo. nzi kwifungurira email, fcb, instagram, ndetse na tiktokok aho mburira
n’inshuti zanjye.”

Alphonse kubwimana  nawe n’umwe mu rubyiruko ruhitoreza ibijyanye n’umusiki yavuze ko  ari
umunyeshuri, ariko ko mu biruhuko  aza kwifashisha iy’iki kigo  kuko ahigira byinshi akaba ari
naho ategura umuziki we neza kandi akanahakorera n’indi myitozo. Ati “Ndagira inama
urubyiruko cyane rugana iy’inzu  ko rwayibyaza umusaruro kuko dushyigikiwe  na leta,
yahashyize ibikoresho byose dukenera nk’urubyiruko, harimo internet, imashini zo kwigiraho,
ibibuga dukiniraho, byose tubifashwamo n’abarimo bacu batuba hafi.”

Furaha Uwayezu n’umwe mu babyeyi bahafite abana 4 bakunze kugana iyo nzu y’imyidagaduriro
aho yagize Ati”ndashimira abamfashiriza abana kumenya ibyo bashaka kuko ibiruhuko iyo bije
nijye mbasaba kugana iriya nzu kuko mbanshaka ko bamenya byinshi birenze kubyo baba
bavannye ku ishuri no kwanga ko bandagara aho hose bakaba bajya mu ngeso mbi.”
Hari abagikoresha nabi ikoranabuhanga
Ni ubwo ariko iki kigo ndangamuco cya Kimisagara gifasha aba bana gukoresha ikoranabuganga
neza, hari urundi rubyiruko rukijandika mu bikorwa bibi bitwikiriye ikoranabuganga. Nk’uko
twabitangarijwe na RIB ya Kimisagara.

Ishimwe Augustin ukorera kuri sitatiyo ya RIB Kimisagara yavuze ko mu kwezi gushize kwa
Kamena bafite urubyiruko  87 rukurikiranweho ikoresha nabi ry’ikoranabuhanga rugamije
ubusambanyi ndetse n’ubujura bw’amatelefone. Yagize ati “muri iyi minsi urubyiruko ruri
kwiroha  mu busambanyi bubifashijwemo n’ikoranabuhanga  ahusanga umuntu amenyana n’undi
bahujwe n’imbuga nkoranyambaga. impungenge dufite ni uko usanga ibirego byinshi ntanumwe
uba uziranye n’undi ahubwo iyo umwe muri bo amaze guhemukira umwe ko batangira 
kwitabaza ubutabera.”
Ishimwe akomeza asaba ababyeyi kujya bakurikirana ibyo abana babo bakora ku
ikoranabuhanga kuko bitabaye ibyo abana babo bazasanga bararangiye .

Iradukunda Jerome uhagarariye urubyiruko muri kimisagara nawe adutangariza ko  iy’inzu ko
nawe yayinyuzemo akiri umwana  muto cyane ndetse n’ubu arangije amasomoye  bakaba
baramugiriye ikizere cyo guhagararira urubyiruko mu rwego rw’Umurenge wa kimisagara  
Aho yagize Ati” Ndasaba urubyiruko kwitwararika kureba muri mudasobwa mu gihe baje kwiga
bakareka kureba firime zurukozasoni, ndetse no gutanga hirya hino amakuru adafitiye akamaro
igihugu, ari bo bagakwiye kurwanya abarwanya igihugu bifashishije ikoranabuhanga kuko
aribo banzi b’igihugu.”
Yakomeje anasaba  ababyeyi kuba hafi y’abana bakabumvisha ko ikoranabuhanga ritaba intwaro
yo gusebya igihugu ahubwo ko bakwiye kubwira abana uko barikoresha . 

Iradukunda Jerome uhagarariye urubyiruko muri kimisagara

By:Florence  Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *