Nyamagabe:Abakorera muri selling Point barahavuga Imyato
Kwibumbira hamwe mu makoperative ni imwe mu nzira yihutisha iterambere bigatuma abantu babasha kwizamura no kunoza umwuga wabo,ndetse bakayigiramo byinshi mu gihe bikozwe neza,bamwe mu bo mu karere ka Nyamagabe barishimira icyo gikorwa.
COOANYA (Cooperative des Artisant de Nyamagabe) ni Koperative ikorera imirimo yayo mu karere ka Nyamagabe ,Umurenge wa Gasaka, ikaba ifite mu nshingano zayo ibikorwa bitandukanye by’imyuga ,bikorerwa ahashyizwe Selling point hazwi nk’Agakiriro muri rusange.
Ngendahimana jean Paul ni umunyamuryango akaba n’umujyanama muri iyi koperative avuga ko kuba bakorera muri selling point bibafasha kubona abakiriya,nkabantu bakorera ahantu hasobanutse kurusha aho bakoreraga mbere,bityo bakabasha kwitezimbere,akaba ashishikariza n’abandi kurushaho kwitabira gukorera hamwe,kuko ari yo nzira yo kwihutisha iteranbere.
Yagize ati” Kera tugikorera ahantu hatandukanye byasaga no gutatanya imbaraga zacu,ariko aho tumariye kwibumbira mu makoperative byatumye tubasha kwagura ibitekerezo byacu kuko dusangizanya ubumenyi dufite,byumwihariko kuba noneho dukorera hamwe mu gakiriro byatumye turushaho kubona abakiliya bitworoheye.”
Ngendahimana J paul Umujyanama
Uyu mujyanama kandi yaboneyeho kugaragaza ko hakwiye gushimangirwa gahunda yo guhamaagarira n’abandi bataraza gukorera mu gakiriro ko bashyirwaho itegeko kuko hakiri abagikorera ibikorwa nk’ibyo bakora ahantu hatandukanye,ibyo we abona nka kimwe mubikidindiza imikorere yabo bitewe no gusaranganya abaguzi.
Agira ati”Leta ikwiriye gushyira imbaraga kubakorera mu kajagari bakaza gukorera mu dukiriro kuko ari byo byihutisha iterambere kuko abantu bakorera hamwe bityo ntibanyanyagize imbaraga kandi bagakorera mu mucyo “.
Koperative COOANYA yatangiye mu mwaka wa 2015,ikaba yemewe kuko yabonye ubuzima gatozi kuwa 07 Ukuboza,Umwaka wa 2016. Igizwe n’abanyamuryango 16 buri wese akaba yaratanze umugabane shingiro w’amafaranga ibihumbi ijana (100.000Rwf.)
Gahunda yo kwibumbira mu makoperative ni umurongo Leta yihaye hagamijwe gusubiza ibibazo by’abaturage mu kuzamura imibereho yabo no kubakangurira gukorera hamwe bakihangira imirimo nkinkingi yo kwihutisha iterambere.