Kenya: Urukiko rwanzuye ko gutwara imodoka wanyoye inzoga nta cyaha kirimo

Urukiko rwo mu gace ka Kiambu rwagati muri Kenya rwanzuye ko gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga atari icyaha igihe cyose ukibashije kukiyobora neza.

Umucamanza Bryan Khaemba yafashe uwo mwanzuro ku wa Gatanu mu rubanza rwaregwagamo umushoferi Michael Ngobe Mugo washinjwaga gutwara yasinze.

Urukiko rwavuze ko kugira ngo Mugo akurikiranweho icyo cyaha bisaba kugaragaza ibimenyetso by’uko kuyobora ikinyabiziga cye byari byamunaniye.

Mugo yashinjwaga kuba tariki 23 Gicurasi 2018 saa mbili z’ijoro yari atwaye ikinyabibiziga yasinze mu muhanda Banana-Ruaka.

The Citizen yanditse ko umupolisi mu rukiko yavuze ko bagerageje kumuhagarika akanga akabacaho.

Umucamanza yavuze ko ushinjwa nta kibazo yari afite mu kuyobora ikinyabiziga cye ari nayo mpamvu abapolisi bananiwe kumuhagarika.

Yavuze ko umuntu wasinze adashobora gucika abapolisi batatu kugeza ubwo bitabaje undi mupolisi.

Yavuze ko ikirego yashyikirijwe kigaragaza ko Mugo yari yanyoye inzoga kandi ubwabyo atari icyaha, ngo byari kuba icyaha iyo Ubushinjacyaha bugaragaza ibimenyetso by’uburyo gusinda byabujije Mugo gutwara neza.

Amategeko ya Kenya ateganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yasinze ku kigero kimubuza kuyobora neza, ahanishwa amashilingi ibihumbi ijana cyangwa agafunngwa igihe kitarenze imyaka ibiri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *