Nsabimana Aimable yongereye amasezerano muri Kiyovu Sports

Myugariro wo hagati wifuzwaga n’amakipe arenze imwe, Nsabimana Aimable yahisemo kuguma mu ikipe yo ku Mumena.

Nsabimana Aimable aracyari muri Kiyovu Sports mu myaka ibiri imbere

Ni nyuma yo kubengukwa n’amakipe arimo Al Nasser yo muri Libya, ariko we agahitamo kuguma mu Rwanda.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko Aimable akiri umukinnyi w’iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere.

Bati “Nsabimana Amaible yongereye amasezerano y’igihe cy’imyaka ibiri.”

N’ubwo bavuga ibi ariko, umwe mu baba hafi cyane y’iyi kipe, yabwiye uyu myugariro yongereye amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Ubwo yazaga muri Kiyovu Sports, Nsabimana yari yabanje kuyisinyira amasezerano y’amezi atatu gusa.

Aimable yakiniye amakipe arimo Marine FC, APR FC na Police FC yaherukagamo mbere gato yo gusubira mu ikipe y’Ingabo.

Nsabimana Aimable amahitamo ye yamurekeye muri Kiyovu Sports

IMENANEWS.COM

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *