FERWAFA Yahamagaje Perezida wa Kiyovu SC Kubwabafana Batutse Mukansanga Salima

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis “Général” kuri uyu wa Kane yahamagajwe na FERWAFA ngo atange ibisobanuro ku bafana batutse umusifuzi Mukansanga Salima.

Biteganyijwe ko Ndorimana ari bugere ku biro bya FERWAFA saa Yine n’Igice aho ari buhure n’Akanama k’Imyitwarire akagaha ibisobanuro ku bafana b’iyi kipe ayoboye batutse bakanasagarira umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima.

Hari ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023, mu mukino Gasogi United yari yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade ya Bugesera aho amakipe yombi yawusoje ntayo irebye mu izamu ry’indi.

Uyu mukino wayobowe hagati n’Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima. Bimwe mu byemezo yagiye afata ntibyavuzweho rumwe n’abafana ba Kiyovu Sports ari na ho mu mukino hagati batangiye kumuhata ibitutsi mu ndirimbo bagira bati “Urashaje, Urashaje.’’

Nyuma y’umukino ubwo Mukansanga yaganaga mu rwambariro yanyuze ku bafana ba Kiyovu Sports batangira kuririmba mu ndirimbo zuzuye ibitutsi bagira bati “Malaya, Malaya, Malaya.’’

Ubwo Mukansanga yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse ajya guhura na we ngo amusagarire ariko abashinzwe umutekano barahagoboka.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 24 Mutarama 2023, FERWAFA yasohoye itangazo yanyujije ku rubuga rwa yo rwa Twitter ryamagana imyitwarire y’abafana ba Kiyovu Sports.

Yagize iti “FERWAFA yamaganye imyitwarire idahwitse yaranze abafana ba Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Primus National League, wabahuje n’Ikipe ya Gasogi United tariki 20 Mutarama 2023 kuri Stade ya Bugesera aho bamwe bagaragaye batuka umusifuzi w’umukino.’’

Iri shyirahamwe ryavuze ko iyi dosiye iri gusuzumwa ndetse izafatwaho umwanzuro bidatinze.

Ryakomeje riti “Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire yamaze gushyikirizwa iyo dosiye kugira ngo ikurikirane icyo kibazo hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA. Imyanzuro y’iyo komisiyo izatangazwa mu gihe cya vuba.”

FERWAFA yashimangiye ko itazigera yihanganira abafana bitwara nabi n’abasagarira abasifuzi ku bibuga.

Nyuma y’ubutumwa bwa FERWAFA, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimiye iri shyirahamwe rya ruhago ryagize icyo rikora kuri iyi myitwarire ndetse abwira Mukananga Salima ko bamuri inyuma.

Yagize ati “Nishimiye ko FERWAFA yagize icyo ikora kuri iyi myitwarire idahwitse. Turi kumwe nawe, Mukansanga Salima.”

Amategeko ya FERWAFA ateganya ko abafana b’ikipe runaka baramutse bagaragaweho imyitwarire mibi muri rusange.

BY: IMENA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *