Ilite Bread Yabazaniye Umugati Egg Yellow, Ufite Umwihariko Kuva Uganda

Mugihe byagoraga benshi kugirango babone umugati mwiza bifuza ndetse abandi bagatwara igihe kirekire bategereje kuwubona kuko wakurwaga mu kindi gihugu, ubu igisubizo ku Banyarwanda cya bonetse, uruganda Ilite Bread rwabegereje wa mugati mukunda muri benshi usanzwe uzwiho ko uturuka I Bugande.

Umuyobozi w’uruganda rwa Ilite Bread, Nsengiyumva Jean, mu kiganiro yagiranye na Imena yasobanuye uko igitekerezo cyo gushinga uruganda cyaje.

Nsengiyumva Jean Ati. “Twarebye uburyo Abanyarwanda bakunda umugati uvuye mu gihuhgu cya Abaturanyi aricyo cya Uganda duhitamo kubegera tumenya uburyo n’ibanga bakoresha kugirango biharire imiti y’Abanyarwanda, nuko turangije kubimenya niko kugaruka mu Rwanda kugirango wa mugati mwiza abantu bajyaga gushaka hanze tuwubegereze babashe kuwubona byihuse.

Uruganda Ilite Bread rukora imigati y’ubwoko 2 butandukanye aho umwe ukozwe mu mata ukaba uzwiho umwihariko wo kuryohera abana n’abakuru basanzwe bakunda amata, hakaza n’undi wo udasanzwe uzwi kw’izina rya (Egg yellow) usa umuhondo, ukaba ukozwe mu magi ariyo awuha umwihariko wo kurya no kugira intungamubiri z’ibikomoka ku magi.

Uruganda Ilite Bread rukaba rufite ubunararibonye bw’imyaka 4 rumaze rugeza ibyiza ku Banyarwanda n’ Abaturarwanda muri rusange.

Ukeneye Umugati Ilite Bread wa wusanga hose habarizwa imigati mu gihugu.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *