“Naremewe Kurabagirana” Insanganyamatsiko y’Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu wegereje
Ku itariki ya 13 Kamena , n’igihe ngarukamwaka , Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abantu bafite ubumuga bw’uruhu , nyuma y’uko iki cyemezo gishyizwe mu myanzuro y’umuryango w’Abibumbye (United Nations ) , ibi bigakorwa mu rwego rwo kubaha agaciro , Kubatega amatwi no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibugarije , ndetse no kwamagana burundu ihohoterwa ribakorerwa , Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti , “NAREMEWE KURABAGIRANA” , nk’uko bitangazwa n ‘ Umuhuza bikorwa mu muryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ( OIPPA) Bwana Hakizimana Nicodem.
Mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi mu bindi bihugu , haracyari inzitizi zituma abantu batabasha guhurira ahantu hanwe bitewe no kurwanya icyorezo cya Covid -19 , no kwirinda ko cyakomeza gukwirakwira henshi kikaba cyahitana abatari bacye , ibi bikaba imwe mu mpamvu zizakoma mu nkokora ibirori byari biteganijwe mu kwizihiza uyu munsi wahariwe abafite ubumaga bw’uruhu , nkuko byagarutsweho na Bwana Hakizimana Nicodem.
Yagize ati ” Turi mubihe bitoroshye bya Corona-vurusi (Covid-19) , ndetse n’izuba ryinshi , ribasha kwangiza uruhu rwacu bitewe n’imiterere yarwo , ariko abafite ubumuga bw’uruhu turacyakomeye , tukaba tubararikira mwese kubana natwe uko bishoboka aho muzaba muri hose”.
Mu kurushaho kuzirikana uyu munsi benshi bazasobanurirwa ibikubiye mu nsanganyamatsiko yawo binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye haba ibyandika m’uburyo bw’ikoranabuhanga kuri murandasi Radiyo , ndetse na za Televiziyo .
Florence uwamaliya