AmakuruIkoranabuhangaMuri AfurikaPoliticsPolitikiUbukunguUbutabera

Mu Rwanda: Ibuhugu 40 biraterana mu Inama yemeza ko ikicaro gikuru cya ASFM ariho kigiye kizabarizwa.

Isi yabaye umudugudu, gukora ibyaha na byo byahinduye isura, kuri uyu wa Kabiri i Kigali haratangira inama yiga ku kugenza ibyaha hakoreshejwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (forensic based evidence) bikoreshwa mu butabera.

Prof. Uomo Eze, Perezida w’umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (ASFM)

Ni inama ya 10 y’umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, izaba kuva tariki 07-10 Werurwe, 2023.

Prof. Uomo Eze, Perezida w’umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (ASFM), yavuze ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama nka kimwe mu bihugu bimaze gutera intambwe ifatika mu bijyanye no kubona ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.

Yavuze ko intego ikomeye y’inama y’i Kigali ari ukureba uko ibihugu byo muri Africa byitwara ndetse nahobigeze m’ubumenyi n’ubuhanga.

Abakora mu by’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (forensic society) barahura bakaganira ku byo bamaze kugeraho, ndetse bagashyira uburyo bumwe busa bwo kugera kuri ibyo bimenyetso.

Dr Karangwa Charles, Umuyobozi mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL, avuga ko inama y’i Kigali izaba irimo abantu bakora ku bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera barenga cyangwa begereye 400, bazava mu bihugu 40.

Ati “Harimo abasirikare bakuru n’abapolisi, abashakashatsi n’abarimu muri Kaminuza, inganda zikora ibikoresho na tekiniloji (technology) yaba ab’i Burayi no muri America, bazerekana uburyo bushya n’ikoranabuhanga rigezweho muri ibyo.”

Dr Karangwa avuga ko hari ibyaha birenga imipaka, igihgu kimwe kitakumira, ngo niyo mpamvu ibihugu byihuriza hamwe mu kubirwanya.

Ati “Ahantu hari intambara niho abanyabyaha bahungira, ni yo mpamvu u Rwanda na Africa bigomba guhurira hamwe, bigashyiraho uburyo bumwe bwo gukora, uwageze kuri ibi akabisangiza abandi. Nyuma ibihugu bizajya bihura birebe ko ibyo byiyemeje byakozwe n’intambwe yatewe.”

Avuga ko atari Africa gusa izajya ihura kuko isi yabaye nk’umudugudu, igomba guhura kugira ngo ibyo byaha birwanyirizwe hamwe.

U Rwanda kuba rwakiriye iyi nama ngo ruzungukira mu kuba harimo kurumenya, ubukungu mu buryo bw’amahoteli azakira abantu, na service bazahabwa bazishyura.

Mu bijyanye n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu byo gushaka ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, rufite laboratwari 12, zikora ibintu bitandukanye (gupima DNA/AND, ibimenyetso bindi umuntu wahohoteye undi yasize aho yafashe n’ibindi), kandi ngo ikiruta ibindi izo laboratwari ziri ahantu hamwe, zirakorana zigahuriza hamwe ikimenyetso.

Biteganywa ko icyicaro (Secretariat) y’umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (ASFM), kizashyirwa mu Rwanda.

Dr Karangwa uyobora RFL, avuga ko u Rwanda ruzabyungukiramo ko amafaranga y’uwo muryango azaba acungirwa mu Rwanda, inama zizajya zibera mu Rwanda, ndetse n’amahugurwa akabera mu Rwanda.

Kuva u Rwanda rwagira laboratwari zikora ku bimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, hamaze kwakirwa ibirego 36,000 byakozweho, nibura buri mwaka bakira ibirego 3000 bijyanye n’abana basambanywa cyangwa abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu, ariko ngo mu gihe cya COVID-19 ibyo birego byageze ku 5000.

Mu Rwanda kubona ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera bisigaye bitwara iminsi 7 gusa.

Dr Karangwa Charles, Umuyobozi mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL wicaye iburyo

By Uwamaliya florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *