RICTA: Irashishikariza By’umwihariko Abikorera Kuyoboka “AkadomoRW.

Ingabire Grace, Umuyobozi wa RICTA asaba abiganjemo abikorera kuyoboka AkadomoRw

Ni uburyo bugamije kumenyekanisha u Rwanda no gushishikariza Abanyarwanda kubika amakuru yabo imbere mu gihugu mu kuzamura isura nziza yacyo.

Ni n’imwe mu ngamba zizewe zo kumenyekanisha ibigo by’ubucuruzi n’ibikorwa by’u Rwanda mu Karere, Afurika no ku Isi muri rusange.

Imibare igaragaza ko ibigo bigera ku 6500 gusa aribyo bikoresha indangarubuga ya .rw kandi nabyo byiganjemo ibya Leta ndetse n’ibiyishamikiyeho.

RICTA ivuga ko mu Rwanda abenshi usanga bakoresha imbuga zo kuri internet zirimo .fr, .com, .org  bigatuma bigorana gucunga umutekano w’amakuru ndetse zigatwara amafaranga menshi bishyura mu mahanga.

Ingabire Grace, Umuyobozi Mukuru wa RICTA, avuga ko u Rwanda ruhomba kubera ibigo bigikoresha amazina y’imbuga za internet adaherwa n’akadomo rw.

Avuga ko ibigo birenga 5000 mu Rwanda bikoresha .com, .org, .net aho usanga bihura n’ibibazo byiganjemo umutekano mucye, hari n’ubwo amakuru asibwa n’abagenzura izo ndangarubuga.

Ati “Turifuza ko abo bantu bose baza bagakoresha .Rw, nk’uko dusanzwe duteza imbere Made in Rwanda, ariko tukifuza kurenga n’ibyo 5000 tukagenda ku bindi bigo bikoresha za Gmail, yahoo, kuko nabyo ni byinshi mu Rwanda.”

Ingabire yakuriye inzira ku murima abagifite imyumvire y’uko abakoresha .Com bari ku rwego mpuzamahanga, asaba ko mu gihe ibigo binini byo mu Rwanda n’ibito byakoresha .rw byamenyekanisha iyi ndangarubuga mu gihe gito. kandi ko atari n’ ibigo byo mu Rwanda gusa ahobwo no ku isi yose aho waba ukorera hose ushobora gukoresha .RW” kuko irizewe.

Ati . Abanyarwada twitabiriye ku bwinshi tukumva ko tugomba gukoresha .RW numva ko n’ abanyamahanga nabo bakwitabira nakabuza, byumvikane ko rero iryo ari ishema kub’ abanyarwanda.

James Karamuzi Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo avuga ko abantu batarumva y’uko .rw irenga imbibi z’u Rwanda ntibanumve ko ifite umutekano w’ibicuruzwa byabo no kubimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Abanyarwanda rero bakwiye kuyoboka .rw , abakoresha izindi bahindure iyi ni Made in Rwanda, bitabire ni ibyacu.”

Abakoresha akadomoRw, bavuga ko umutekano ujyanye n’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo uba wizewe cyane, bitewe n’imbaraga Leta ishyiramo ugereranyije n’abakoresha ibindi.

Kugeza ubu ukoresha .rw yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 ku mwaka mu gihe ukoresha .com, .org, .fr yishyura hagati ya 10$ na 20$.

Abakuriye ibigo bitandukanye barakangurirwa gukoresha ‘AkadomoRw

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *