Mu Rwanda habonetse abarwayi batatu ba covid-19 umubare wabo bose uba 113

Abarwayi  bagaragayeho coronavirus mu Rwanda bageze ku 113 nyuma y’uko  kuri uyu wa 9 Mata habonetse abarwayi batatu bashya bafite iyi virus, muri bo abakize baracyari barindwi(7).

Miniteri y’ubuzima yatangaje ko aba barwayi batatu bashya batahuwe mu bizamini byari byafashwe n’abaganga ku bantu 720 bakekwagaho coronavirus.

Mu barwayi bashya babonetse harimo babiri bakoreye ingendo mu mahanga n’undi umwe wahuye n’umurwayi wa coronavirus mu Rwanda.

Bitewe n’uko iyi virus ikomeje kwiyongera mu Rwanda, guverinoma yafashe ingamba nyinshi zo kuyikumira, iheruka no kongera iminsi 15 kuri gahunda yo kuguma murugo ikazagera tariki 19 Mata.

Mu ngamba zindi harimo ko abantu bagomba kwirinda ingendo zitari ngombwa, ingendo za moto n’imodoka bitwaye abagenzi zarahagaritswe. Nta muntu wemerewe kuva mu karere ngo age mu kandi keretse afite impamvu yumvikana.

Ikindi Abanyarwanda barasabwa gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune, no guhana intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Uwiketseho coronavirus cyangwa ukeneye ibindi bisobanuro ahamagara 114, umurongo w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.


Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *