Mu marira menshi Serena Williams yasezeye kuri Tennis

Serena Williams yasezeye kuri Tennis mu mukino yatsinzwemo na Ajla Tomljanovic, amaseti atatu ku busa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, mu mikino ya US Open nibwo Ajla Tomljanovic, yatsindaga Serena Williams amaseti atatu ku busa, uba umukino wa nyuma w’irushanwa kuri uyu mugore ufatwa nk’uwa mbere ku Isi muri Tennis.

Serena Williams w’imyaka 40 yatangiye gukina Tennis nk’uwabigize umwuga mu 1995 i Compton California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu marira menshi Serena azesera ku bakunzi ba Tennis bari buzuye stade Arhur Ashe, yagize ati ”Mwakoze cyane, mwa bantu mwe muratangaje, warakoze Papa warakoze Mama.”

Yakomeje agira ati ”Ndashimira buri wese uri hano, mwambaye impande imyaka yose, ariko byose byatangijwe n’ababyeyi banjye bityo ndabashimira cyane. Ikindi ntabwo nari kuba Serena Williams iyo hatabaho Venus, Venus warakoze cyane byari urugendo rushimishije.”

Abajijwe niba yazongera gukina yagize ati ”Ntabwo mbizi gusa ntawamenya.”

Nyuma y’uyu mukino, abakunzi b’imikino bakomeje kugaragaza urwo bakundaga Serena Williams n’agaciro afite mu mikino.

Ajla Tomljanovic wamutsinze ku mukino we wa nyuma, yagize ati ”Mumbabarire kuko Serena Williams nanjye namukundaga nka mwe mwese, ibyo yakoze mu mikino by’umwihariko Tennis biratangaje. Sinigeze nekereza ko nzakina umukino we wa nyuma ndibuka ko nari umwana ndeba iyi mikino.”

Michelle Obama we yagize ati ”Mbega ukuntu turi abanyamahirwe ubwo twarebaga umukobwa muto uvuka Compton kugeza abaye umukinnyi mwiza w’ibihe byose. Ntewe ishema nawe nshuti yanjye.”

Rurangiranwa mu mukino wa Golf, Tiger Woods na we yagize ati” Wari mwiza mu kibuga no hanze yacyo, warakoze kutubera icyitegererezo tugakabya inzozi zacu, ndagukunda mushiki wanjye muto.”

Oprah Winfrey yagize ati ”Imyaka 25, uwagize intsinzi, umunyabigwi iteka.”

Serena yatsinze imikino 859, yatwaye Gland Slam 23, imidali ine ya zahabu mu mikino olempike, yamaze ibyumweru 319 ari nimero ya mbere ku isi muri Tennis.

Serena Williams yatangiye gukina Tennis mu 1995

Serena Williams yasezeye kuri Tennis nk’uwabigize umwuga

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *